Nyamagabe: Urubyiruko ruributswa ko kuzigama bidakorwa ari uko umuntu arenzwe

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu karere ka Nyamagabe ruributswa kugira umuco wo kuzigama muri bike rufite ngo kuko umuntu atazigama ari uko arenzwe, ahubwo umuntu akwiye kuzigama mbere na mbere, akabona kwinezeza hanyuma.

Ubu ni ubutumwa umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yagejeje kuri uru rubyiruko ubwo rwari ruri mu nteko rusange y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/03/2014 ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco w’ubwizigame, inkingi yo kwigira.”

Urubyiruko ruremeza ko rufite ubushake bwo gukora ariko kubona ingwate bikarubera ihurizo.
Urubyiruko ruremeza ko rufite ubushake bwo gukora ariko kubona ingwate bikarubera ihurizo.

Yagize ati “Hari ushobora kuvuga ngo ndizigama nte ninjiza amafaranga magana arindwi ku munsi? Ntibyakubuza gufata icyemezo ngo uzigame na magana abiri. Tugire umuco wo kwizigama kandi kuzigama si uko warenzwe, si uko wasaguye. Ahubwo ni icyemezo ufata ukazigamira ibihe biri imbere.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano yabibukije ko mu gihe bakiri bato aribwo bagomba guharanira kugira icyo bigezaho kuko nibamara gusaza bitazoroha, bityo bakaba bagomba gukoresha imbaraga zabo mu byubaka.

Kugira ngo urubyiruko rubashe kwigira birasaba ko ruyoboka gukorana n’ibigo by’imari ndetse no kwibumbira mu makoperative, gusa ruracyagaragaza imbogamizi mu kubasha kubona ingwate dore ko ruvuga ko n’ikigega cy’ingwate BDF, Business Development Fund rutarabasha gukorana nacyo kuko kidakorana n’imirenge Sacco, nk’uko Dusabimana Jean Pierre, umwe mu rubyiruko ruhagarariye urundi abivuga.

Aba ni urubyiruko ruhagarariye urundi rwari rwitabiriye inama.
Aba ni urubyiruko ruhagarariye urundi rwari rwitabiriye inama.

Nkurunziza Jean Damascene, ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Nyamagabe avuga ko hakiri gukorwa ibiganiro hagati y’imirenge SACCO ngo harebwe uburyo basinyana amasezerano y’imikoranire, ubu SACCO ebyiri gusa muri 17 akaba arizo zikorana na BDF.
Yibukije kandi urubyiruko ko arirwo rugomba kwitegurira imishinga rubona yakunguka maze BDF ikabishingira ingwate kugera kuri 75% bikaba bisaba ko bagomba kuba bifitiye 25% gasigaye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka