Umuhanzi yari akwiye gushyira imbere ubutumwa atanga aho kuyoborwa n’amarangamutima - Young Grace

Mu gihe abantu benshi bakomeje kwinubira bamwe mu bahanzi batanga ubutumwa budahwitse mu ndirimbo, umuhanzikazi Young Grace arashishikariza bagenzi be kujya bazirikana ubutumwa batanga aho kuyoborwa n’amarangamutima yabo bwite.

Hari bamwe mu bakurikirana ibihangano bya bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bavuga ko bimwe byumvikanamo ubutumwa butari bwiza, bamwe bakavuga ndetse ko ngo hari n’ibyumvikanamo amagambo mabi no gutukana.

Umuhanzi Young Grace ubusanzwe witwa Abayizera Grace yabwiye Kigali Today ko nawe abona ibyo ari ikibazo koko, ariko ngo abona atari ibya hafi ko abahanzi bahindura imyumvire kuko ngo umuhanzi aririmba ikimurimo.

Young Grace yagize ati: “Burya umuntu aririmba ikimurimo. Niba umuhanzi aririmba amagambo mabi burya nibyo biba bimurimo. Hari igihe koko abiririmba ashaka gutukana ariko dukwiye kubwizanya ukuri ntabwo ari byiza. Abahanzi bagenzi banjye ndetse n’abandi batanga ubutumwa runaka bose bari bakwiye kumenya ko bumvwa n’abantu b’ingeri zose, bakajya babagezaho ubutumwa bwiza.”

Young Grace.
Young Grace.

Uyu muhanzi avuga ko hari ubwo umuhanzi aba afite agahinda akagatura ikaramu n’urupapuro. Ngo nibwo uzasanga umuntu akora indirimbo itameze neza, indirimbo idatanga ubutumwa bwiza bitewe n’uko agahinda yagize ari nako yahise ajyana muri studio.

Uyu muhanzikazi yakomeje agira inama abahanzi bagenzi be kumenya ko hari benshi babareberaho, bityo ngo bakaba bakwiye kwitondera ubutumwa batanga mu bihangano byabo, ntibagendere cyane ku byo biyumvamo baba batewe n’agahinda ndetse n’ubuzima bwabo bwite, ahubwo bagahanga ibirimo ubutumwa bufasha umuryango Nyarwanda.

Young Grace usanzwe aririmba injyana ya Hip Hop, ni umwe mu bahanzi 10 bahatana mu irushanwa bita Primus Guma Guma Super Star4 ritegurwa n’uruganda Bralirwa rwenga ibinyobwa mu Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka