Abagize Community Policing barasabwa guhangana n’icyaha gikorwa n’abakorana n’umwanzi
Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing Committees) zirasabwa guzishyira mu bikorwa inshingano zazo kandi zigafata ingamba zihamye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu bakorana n’umwanzi bakoresheje intwaro zirimo Grenade n’imbunda.
Ibi babisabwe n’umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa bya Polisi, D/IGP Dan Munyuza, ku wa gatandatu tariki 22/03/2014, ubwo hasozwaga itorero ry’Abagize Community Policing (CPCs), ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera.
DIGP Dan Munyuza, yabwiye izo ntore ko umwanzi akoresha bamwe mu bantu bagakora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda batera za Grenade cyangwa bagakoresha imbunda, maze bagahitana cyangwa bagakomeretsa abaturage.

Yasobanuriye izo ntore byinshi ku bijyanye n’icyo cyaha n’amayeri umwanzi akoresha mu kuyobya urubyiruko maze abasaba kujya babiganiriza abaturage b’aho batuye kugira ngo babimenye bafate ingamba zo kubungabunga umutekano.
Yagize ati “Mu nyigisho duha abaturage…ayo mayeri umwanzi akoresha muge muyavugaho, muge muyatindaho muyavuge! Muti ‘umwanzi arahari, bari muri twebwe, bashuka urubyiruko barushora mu bikorwa bihungabanya umutekano”.
Yakomeje agira ati “Umwanzi arahari akoresha ibitangazamakuru biri ku rwego rwa internet, kugira ngo bayobye urubyiruko, baruvane ku murongo wubaka igihugu, w’iterambere ry’igihugu, ahubwo barujyane muri bya bikorwa bidindiza iterambere, bya bikorwa bihungabanya umutekano.”

DIGP Dan Munyuza yakomeje abwira intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba ko mu rwego rwo guhangana n’icyo cyaha ndetse n’ibindi byaha bitandukanye bagomba kumenya inshingano zabo kandi bakazishyira mu bikorwa.
Agira ati “Inshingano zo kubungabunga umutekano zikenera kwitanga, zikenera kugenzura imvugo, imvugo zidindiza iterambere. Imvugo zisebya Leta zigamije gukangurira abantu kujya mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa gushyigikira umwanzi…Bisaba gushishoza, bisaba kumva, bisaba kureba n’imyitwarire”.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nta cyaha kirimo ubonye umuntu, ukabona adashaka kukureba cyangwa agasa n’aho afite ubwoba, ukamuhagarika ukamubwira uti ‘njyewe ndi umwe mu bagize Community Policing Committees, hagarara ngusake, mpa ibyangombwa byawe! Ko ntakuzi muri uyu mudugudu! Ukamuhagarika, ukamusaka.”

Yakomeje abasaba kunoza imikorere y’irondo kandi bagakoresha uko bikwiye ikayi y’umudugudu bandikamo abinjiye ndetse n’abasohotse mu mu midugudu yabo kandi bagatanga amakuru ku gihe.
Zimwe mu ntore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zisoje iki cyiciro cya gatanu zagaragaje imihigo zifite kuzabishyira mu bikorwa aho zisubiye mu midugudu zaturutsemo; nk’uko Twagirayezu Alphonse umwe muri izi ntore, abisobanura.
Agira ati “Jyewe rero ubumenyi nkuye ahangaha, ngiye kujya mu mudugudu, dukore inama z’abaturage, tubigishe inyigisho dukuye ahangaha. Tuzafatanya n’izindi ntore zahuguwe mbere kugira ngo dukangurire abaturage bacu aho u Rwanda rugeze n’icyerekezo cy’u Rwanda.”

Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zashoje itorero ni 481 zaturutse mu Rwanda hose. Mu gihe kigera ku byumweru bibiri zimaze muri iryo torero zize amasomo atandukanye azabafasha kunoza inshingano zabo zo gukumira icyaha kitaraba.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|