Kaminuza ya Oklahoma iratanga bwa mbere impamyabumenyi kubo yigishirije mu Rwanda
Kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma muri Leta zunze, Oklahoma Christian University iratanga bwa mbere mu Rwanda impamyabumenyi ku banyeshuri 38 barangije icyiciro cya gatatu mu ishami ryayo yigishirizamo iby’ubukungu mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza, John deSteiguer, ubwo we n’itsinda yari ayoboye bari bamaze kugirana ibiganiro na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aho akorera muri Village Urugwiro kuri uyu wa 21/03/2014.

Aba bayobozi b’iyi Kaminuza, bari mu Rwanda mu myiteguro y’ibirori byo gutanga impamyabushobozi zihanitse kunshuro ya mbere ku banyeshuri 38 b’abanyarwanda biga mu ishami ry’iyi kaminuza rikorera mu Rwanda. Umuhango wo gutanga izo mpamyanbushobozi uzaba kuwa gatandatu tariki ya 22/3/2014.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, uyu muyobozi wa Kaminuza ya Oklahoma yatangaje ko ngo kuva umubano wabo n’u Rwanda watangira, ngo babona hari intambwe igaragara imaze guterwa mu burezi bw’u Rwanda, bityo bakaba bifuza kurushaho gukorana n’u Rwanda. Yavuze ko umubonano wabo na Perezida Kagame wabaye uwo kwishimira byinshi bimaze kugerwaho, bakaba banashimiye umukuru w’igihugu ubufatanye bakomeje kugirana.

Yagize ati: “Kaminuza ya Oklahoma yakira abanyeshuri b’Abanyarwanda baza kuyigamo, bakaba ari abanyeshuri b’abahanga, bakorana umwete kandi bita ku masomo yabo, bityo tukaba twishimira kuba tubafite. Turifuza ko umubano wa Kaminuza yacu n’u Rwanda warushahogukomera.
“Ejo [kuwa gatandatu tariki ya 22/03/2014] tuzakurikirana bwa mbere mu mateka itangwa ry’impamyabumenyi zihanitse kubanyeshuri 38 b’Abanyarwanda barangije mu ishami ryacu rya Masters riri hano mu Rwanda.”
Ministiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwohereza abanyeshuri 15 muri Kaminuza ya Oklahoma buri mwaka kandi ngo kuba u Rwanda rufitanye ubufatanye na Kaminuza zitandukanye zo muri Amerika bimaze gutanga umusaruro ugaragara.
Minisitiri Biruta ati “Tumaze kugira abanyeshuri bagera ku 194 bize muri iyi kaminuza kandi hari n’abandi biga mu zindi kaminuza zitandukanye bari hirya no hino mu mirimo itandukanye, kandi batanga umusaruro ushimishije.”

Oklahoma Christian University yafunguye imiryango mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ikaba itanga amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami rijyanye n’ubukungu (Masters Degree programme in Business Administration (MBA). Abigira mu Rwanda bigira ahitwa kuri Telecom House ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, aho igiciro cyo kwiga mu gihe cy’umwaka kibarirwa mu madorali y’Amerika 9000.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyaneeeeeeeeeeeeee Muzehe wacu tumurinyuma
ni byiza cyane urwanda rwacyu rugeze kuntera ishimishije congratulation to his excellence
Abo bantu batangwaho fr angana gutyo bazahabwa akahe kazi ngo bishyure SFAR?????????????
Abo bantu hashakwemwo uzasimbura uwitwa veneranda ngo ubara ibirarane by’abarimu bikaba bitarangira ngo kuko ari we ubishoboye wenyine!!!!!!!!!!!!! ese umunsi yapfuye dossiers zitarangiye abasigaye ntayo bazabona??????????????/ ngo ibyo akora nta wundi wabishobora abo bantu Leta itangaho fr nkayo bakemure ibibazo nkibyo murakoze