Champions League: Manchester United izahura na Bayern Munich muri ¼ cy’irangiza
Muri tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League), yabaye ku wa gatanu tariki 21/3/2014, ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yatomboye kuzakina na Bayern Munich yo mu Budage.
Uwo ni umwe mu mikino izaba ikomeye, hagendewe ku mateka y’aya makipe muri iryo rushanwa ndetse n’amazina ayo makipe yombi afite ku isi.
Gusa Bayern Munich niyo irimo guhabwa amahirwe menshi yo kuzakomeza muri ½ cy’irangiza kuko ihagaze neza muri shampiyona kuko irusha Borushia Dortmund iyikurikiye amanota 20, ndetse bikaba bigaragara ko izatwara igikombe mu minsi micye.

Iyo kipe yatwaye igikombe cya Champions League umwaka ushize kandi ihagaze neza mu gikombe cy’igihugu, kandi no mu mikino ya ‘Champions League’ iheruka gukina yitwaye neza muri 1/8 isezerera Arsenal yo mu Bwongereza.
Manchester United ifite ibikombe bitatu bya Champions League ihagaze nabi muri iki gihe. Iryo rushanwa niryo isigayemo gusa, kuko muri shampiyona yamaze gutakaza burundu amahirwe yo gutwara igikombe ndetse n’ayo kuza mu makipe ane ya mbere.

Indi mikino ya ¼ cy’irangiza izahuza FC Barceloen yatomboye kuzahura na Atltico Madrid, zihanganiye igikombe muri shampiyona ya Espagne kuko FC Barcelone irushanwa inota rimwe na Atletico Madrid iri ku mwana wa kabiri.
Real Madrid ifite agahigo k’ibikombe icyenda bya ‘Champions League’ yatomboye kuzahura na Borushia Dortumund yo mu Budage yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize, naho Chelsea yo mu Bwongereza itombora kuzakina na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza izaba tariki ya 1/4/2014, amakipe yanditswe mbere akabanza gukinira mu rugo ku buryo bukurikira:
FC Barcelona (Espagne) vs Club Atlético de Madrid (Espagne)
Real Madrid CF (Espagne) vs Borussia Dortmund (u Budage)
Paris Saint-Germain (Ubufaransa) vs Chelsea FC (u Bwongereza)
Manchester United FC (Ubwongereza) FC Bayern München ( u Budage)
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turishimye chane kubyo mutugezaho