Rutsiro: Imvura n’umuyaga byasize hanze imiryango 19 n’imyaka yabo irangirika
Umuyaga n’imvura idasanzwe byibasiye akagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ku gicamunsi cyo kuwa 22/03/2014 byangije amazu 19 n’imyaka myinshi yiganjemo insina 3000 zari zihetse ibitoki biremereye.
Imibare yakusanyijwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Ruhingo iremeza ko inzu indwi zari zishakaje amabati zasakambutse, amabati nayo araguruka. Izindi nzu 12 zisakaje amategura yaguye hasi arameneka bitewe n’umuyaga wo muri iyi mvura ngo wari ukaze cyane.
Kamanzi Tamali wari warasenyewe igikoni n’imvura mu minsi ishize yongeye asenyerwa inzu nini yabagamo, kuko umuyaga wasenye igihande kimwe cy’inzu, amabati 14 mu yari ayisakaye akaguruka.
Iyo nzu Kamanzi yabanagamo n’abana bane yangiritse cyane, zimwe mu nkuta zayo zagiye ziyasa, ibiti biyubatse na byo biravunika. Ku bw’amahirwe ariko ntawakomerekeye muri iyi nzu n’ubwo byinshi mu byari biyirimo byangiritse.

Kamanzi asanzwe abarirwa mu batishoboye, n’iyi nzu yari yarayubakiwe muri gahunda yo kubakira abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye. Ubu ngo ntabwo ashobora kongera no kuyinjiramo kuko yikanga ko n’ahasigaye hashobora kongera hagasenyuka imvura iramutse yongeye, inzu ikaba yamugwa hejuru. Ubu ngo akeneye ubufasha bwo kongera kubakirwa.
Undi wahuye n’ibyago byo gusenyerwa ni umukecuru witwa Mukamusoni Anastaziya. Igisenge cy’inzu ye yabanagamo n’umwana umwe w’umukobwa cyagurutse cyose kirambarara hasi.
Ibyari muri iyo nzu byiganjemo imyenda, ibiribwa, amakayi, n’ibikoresho byo mu nzu byose byanyagiwe, dore ko nta gace na gato kayo kasigaye gatwikiriye. Uwo mukecuru Mukamusoni nawe arasaba ubufasha bwo gusakarirwa iyo nzu yari yarubakiwe kubera ko atishoboye.
Abafite amazu yangiritse cyane babaye bacumbikiwe mu baturanyi mu gihe akagari gategereje ubufasha bushobora kuva mu nzego zigakuriye. Akagari ka Ruhingo kandi karateganya gukoresha umuganda udasanzwe kuwa kabiri tariki 25/03/2014 wo kubakira abasenyewe n’iyo mvura ivanze n’umuyaga; nk’uko byatangajwe na Zirimwabagabo Jean Damascène uyobora ako kagari.

Ikigaragara ni uko abafite amazu asakaje amabati aribo bahuye n’akaga gakomeye kurusha abasakaje amategura n’ubwo na bo hamwe na hamwe yagiye yitura hasi akameneka. Gusakaza amategura, bamwe babifata nk’ibishobora kwihanganira umuyaga ukaze gusa ngo kubona amategura yujuje inzu muri ako gace biragoye ku buryo umuturage wese atabasha kuyigondera.
Muri aka kagari ka Ruhingo kandi insina zirenga ibihumbi bitatu zari zihetse ibitoki nazo zavunitse bigwa hasi, kandi ibyinshi muri byo bikaba byari bitarakomera.
Mu rutoki rw’uwitwa Kayihura usanzwe ahinga urutoki kuri hegitari umunani niho havunitse ibitoki byinshi, kandi abatuye aho Ruhingo baravuga ko iyo ibyo bitoki byeze neza kimwe kiba gifite ibiro bigera kuri 200. Indi myaka myinshi yari mu murima nayo yangiritse.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|