Urumuri rutazima ni ikimenyetso ko Ubunyarwanda butigeze buzima - Dr Asiimwe
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri minisiteri y’ubuzima, Dr Anita Asiimwe, aravuga ko ikimenyetso cy’urumuri ruri kuzengurutswa mu Rwanda rugamije gukangurira Abanyarwanda bose kuba maso bagahora barwanya amacakubiri yo soko y’icuraburindi.
Ubwo uru rumuri rwageraga mu karere ka Ngoma ruvuye mu karere ka Bugesera kuwa 24/03/2014, abatuye akarere ka Ngoma n’abandi bavuye ahandi bari babukereye barwakiranye ibyishimo bavuga ko rutanga icyizere cy’uko ruzamurikira Umunyarwanda wese mu kwanga umwijima no guharanira iterambere rizira umwiryane n’amacakubiri.

Dr Anita Asiimwe, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko urumuri ruvuze ko Abanyarwanda bakwiye kwisuzuma bakareba aho bavuye maze ntibirare ahubwo bagafata ingamba zo kurwanya amacakubiri ayo ariyo yose.
Yagize ati “Ni inshingano ya buri Munyarwanda wese kurwanya amacakubiri ayo ariyo yose kuko ariyo yagejeje u Rwanda mu mwijima w’icuraburindi rya Jenoside. Uru rumuri turubumbatire turwanya amacakubiri, tuzirikana ko Ubunyarwanda butazimye.”

Umurenge wa Rukumberi watoranijwe kwakirirwamo urumuri rutazima bitewe n’uko ariho hafite amateka yihariye kuri Jenoside mu karere ka Ngoma; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ako karere, Nambaje Aphrodise.
Yagize ati “Amateka y’uyu murenge mu gihe cya Jenoside arihariye bitewe n’imiterere yawo. Kuba ukikijwe n’ibiyaga byatumye imbaga y’abahigwaga itabona uko ihunga kuko abicanyi babaga babagoteyemo.”
Uyu muyobozi yabwiye abatuye ako karere ariko ko uwo muhango wo kwakira urumuri ari no guhumuriza Abanyarwanda bose ko Ubunyarwanda bugihari kandi ko u Rwanda rwapfuye rimwe risa gusa rutazongera gupfa.

Umuhamya bwatanzwe n’umwe mu barokokeye muri uyu murenge witwa Mazimpaka Athanase, yasobanuye uburyo mu mwaka wa 1959 Abatutsi baciriwe muri uyu murenge wari ishyamba ry’inzitane, hagambiriwe ko bazahicirwa n’inyamaswa z’inkazi zarimo ndetse n’isazi bita Tse-tse.
Yavuze ko abantu benshi biganjemo ab’intege nke, abana n’abakuze bahaguye kubera ubuzima bubi ariko nyuma bakomeza kwirwanaho baca inshuro kugera ubwo nabo bakize bagatangira kugura n’amamodoka, mbere y’uko Jenoside yongera kubakoma mu nkokora ikabatsemba mu 1994.
Gihana Samson, uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Ngoma, yavuze ko imibereho y’abacitse ku icumu ubu imeze neza muri rusange, uretse abarokotse b’incike n’abantu bakuze ubu bagikeneye kwitabwaho cyane.
Yagize ati “Imibereho y’abacitse ku icumu rya Jenocide muri uyu murenge no mu karere muri rusange imeze neza kuko ubu bakora bakiteza imbere kubera icyizere bafitiye ubuyobozi bwiza. Ikibazo kiracyari kuri bamwe muri twe b’incike bakenewe kwitabwaho.”

Bamwe mu bagize ururhare muri Jenoside muri uyu murenge wa Rukumberi bireze bakanemera icyaha bavuze ko bashima Leta y’u Rwanda yo yabahuje n’abo bahemukiye bagasaba imbabazi none ubu bakaba babanye neza mu mahoro kubera ubuyobozi bwiza.
Akarere ka Ngoma kakiriye urumuri rw’icyizere rutazima ari aka 26; kakazarushyikiriza akarere ka Kirehe kuwa 27/03/2014.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo kandi birakwiye ko dukomez kwibukiranya amateka mabi twanyuzemo turwanya ko atazisubiramo ukundi, kandi turabishoboye kwirindira umutekano tumaz kugeraho n’iterambere, amateka twanyuzmo aratwigisha neza ko kuvutsa mugenzi wawe ubuzima yakabaye kirazira, dufite ubuyobozi bwiza reka aya mahirwe rwer kuyapfusha ubusa
nubwo abagome batwishe abzi ko tuzashira , bake basigaye tugamije kwerekana ko tutazimye , dukore kandi twikure muri iri curaburindi