Nyagatare: Barakangurirwa kwivuza indwara yo kujojoba kuko ivurwa igakira
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kumenya no kwirinda indwara yo kujojoba, abatuye akarere ka Nyagatare bakanguriwe ko ugaragaweho iyo ndwara yakwihutira kugera kwa muganga kuko iyi ndwara ivurwa igakira, mu gihe utayivuje imuteza ibibazo no kubangamirwa cyane mu bandi ndetse na buri wese akaba abangamiwe.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20/03/2014 cyabanjirijwe n’urugendo rwakozwe n’urubyiruko rurimo abanyeshuri bo mu mashuli abanza. Uru rugendo ku maguru rwavuye mu mujyi wa Nyagatare kugera ku kibuga cya kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Nzaramba Anaclet, umukozi muri minisiteri y’ubuzima mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana yasabye urubyiruko kwirinda inda z’imburagihe kuko akenshi ariho bashobora gukura iyi ndwara yo kujojoba bita fistule mu ndimi z’amahanga.
Nzaramba Annaclet agira ati “Mwirinde ba Sugar Dady kugira ngo mudatwara inda zitateguwe kuko ari mwebwe mugerwaho n’iyi ndwara bitewe n’uko umwana atinda mu matako, cyane cyane ko baba bakiri bato, bityo bigatera imibiri yabo kunanirwa no gukomereka cyane bivamo indwara bita fistule.”
Kubera ububi bw’iyi ndwara ngo niyo mpamvu hakorwa ubukangurambaga mu gihugu hose hagamijwe kumenyekanisha uko yakwirindwa ndetse no gukangurira abantu kugana kwa muganga igihe bagize ibyago byo kuyirwara kuko ivurwa igakira.

Rumwe mu rubyiruko rwari muri ibi biganiro ruvuga ko rugiye gufata ingamba zo kwirinda iyi ndwara. Ngo bagiye kwirinda gusambana batari bageza imyaka 18 kandi nabwo ngo nibacikwa bazajya biyambaza agakingirizo.
Muri rusange iyi ndwara ikunze gufata abana b’abakobwa babyara bakiri bato kuko umubiri wabo uba utarakura ngo ubashe gutwara no kubyara umwana. Mu kuyirinda rero ngo ni ukwirinda ibishuko byatuma batwara inda z’imburagihe. Gusa ngo ntiyanduza bityo n’uyifite ntakwiye guhabwa akato.
Ubu bukangurambaga ku kurwanya indwara ya fisitile bwateguwe na ministeri y’ubuzima ku nkunga y’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID ibinyujije mu mushinga wa Rwanda Family Health Project ushyirwa mu bikorwa n’umuryango nyarwanda Ihorere Munyarwanda.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|