Urubyiruko rwa FPR rurasabwa kuba ibisubizo

Urubyiruko rwo mu muryango wa FPR-Inkotanyi rurasabwa kuba ibisubizo aho kuba ibibazo n’umutwaro ku gihugu, nk’uko byavugiwe mu mahugurwa yahuje abagize inzego z’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri uwo muryango mu ntara y’Iburasirazuba.

Ayo mahugurwa yabereye mu karere ka Kayonza tariki 22/03/2014 yari agamije kongera kwibutsa abagize izo nzego inshingano bafite z’impinduramatwara mu iterambere no guhindura imyumvire n’imitekerereze y’urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo batere imbere.

Abagize urugaga rw'urubyiruko rushamikiye kuri FPR bakurikiye ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.
Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR bakurikiye ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.

Abayitabiriye bahawe ibiganiro bitandukanye birimo ikiganiro ku mikorere n’imikoranire y’inzego z’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR, ikiganiro ku mpinduramatwara mu iterambere ndetse n’ikiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’

Urwo rubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’impinduramatwara mu iterambere ry’Abanyarwanda, basabwa kubanza guhindura imyumvire n’imitekerereze by’umwihariko, ndetse no gufata ingamba zo kujya babeshyuza amakuru y’ibinyoma yandikwa ku Rwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko byavuzwe na Musonera Alexis, umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR mu ntara y’Uburasirazuba.

Bwana Musonera yagize ati “Icyo dutegereje ku bitabiriye aya mahugurwa ni ukuba umusemburo n’impinduka ku rubyiruko rwo mu Burasirazuba n’urw’igihugu muri rusange. Turashaka kandi ko tuba ku isonga mu gusakaza amakuru ya nyayo avuguruza menshi atari ukuri abatazi ibibera mu Rwanda bandika ku mbuga za interineti kuko twe nk’urubyiruko tuzi ukuri n’ibibera mu gihugu cyacu”.

Musonera Alexis uyobora urubyiruko wa FPR ku rwego rw'intara yavuze ko icyo bategereje ku rubyiruko ari impinduramatwara.
Musonera Alexis uyobora urubyiruko wa FPR ku rwego rw’intara yavuze ko icyo bategereje ku rubyiruko ari impinduramatwara.

Kuba urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, ngo ni ngombwa kubanza kuruhindura imyumvire kugira ngo impinduramatwara mu iterambere igerweho; nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga wa komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba Mwiseneza Jean Claude.

Abitabiriye ayo mahugurwa ngo bagiye kurushaho kwegera urubyiruko hirya no hino mu midugudu barusobanurira ibyo bayungukiyemo, ariko by’umwihariko bagaharanira kuba intangarugero mu rundi rubyiruko banakora cyane kugira ngo umusaruro w’ibyo bakora ugirire igihugu akamaro.

Kugira ngo ibyo bizagerweho abagize inzego z’urugaga mu turere n’imirenge ngo bazarushaho kwegera urubyiruko kugira ngo bumve ibitekerezo byarwo, bagorore ibigoramye, kuko abahagarariye abandi muri FPR ndetse no mu Rwanda iki gihe bagomba guhora begerana n’abo bahagarariye aho kumva ko umuntu uba watowe abaye umutegetsi utagikeneye kwegera abamutoye nk’uko Laetitia Uwamariya wari uhagarariye urugaga rw’urubyiruko rwa FPR mu karere ka Kirehe yabivuze.

Umunyamabanga wa Komite nyobozi ya FPR mu burasirazuba.
Umunyamabanga wa Komite nyobozi ya FPR mu burasirazuba.

Amahugurwa nk’aya yanahawe abagize inzego z’urugaga rw’urubyiruko rwa FPR ku rwego rw’igihugu, bikaba biteganyijwe ko abayitabiriye na bo bazahugura abandi ku buryo bizagera ku nzego z’urugaga rw’urubyiruko rwa FPR ku rwego rw’imidugudu.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka