Imibereho y’abanyamuryango ba Zigama CSS igiye kuba myiza kubera umutungo wiyongereye
Inama ya Koperative yo kuzigama no kugurizanya, Zigama CSS, yanzuye ko izajya itera inkunga abanyamuryango bakomerekera mu kazi kugera ku mafaranga miliyoni eshatu, kunganira imishinga y’abafasha b’abanyamuryango; ndetse na servisi z’imari zikazabegerezwa, aho ngo bashobora gufatira amafaranga kuri banki iyo ari yo yose ikorana nabo.
Iyi myanzuro yagezweho mu rwego rwo kwishimira ko Koperative ya Zigama CSS yageze ku mutungo wa miliyari 111.5 z’amafaranga y’u Rwanda; nk’uko Umuyobozi mukuru, Dr James Ndahiro yabitangarije abanyamakuru, nyuma y’inama y’abahagarariye Zigama CSS, yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 21/3/2014.
Dr Ndahiro yagize ati: “Umunyamuryango wacu ufite ikarita ya ATM azajya abikuza amafaranga ava kuri konti ya Zigama CSS, ayakuye ku cyuma gitanga amafaranga cya BK cyangwa indi banki iyo ari yo yose; uwakomerekera ku kazi yarafashe inguzanyo, koperative izamwunganira kugera kuri miliyoni eshatu z’umwenda yafashe”.

Inama ya CSS yanzuye kandi ko abafasha b’abanyamuryango bazajya basaba kongererwa inkunga yo guteza imbere imishinga ibyara inyungu, ndetse hashyizweho komite y’iyo koperative ishinzwe gufasha abanyamuryango kwiga neza imishinga yateza imbere ingo zabo.
Umuyobozi wa Zigama CSS yavuze ko babonye ibisubizo ku byakorohereza abanyamuryango kubona inguzanyo mu buryo bwihuse kandi buhendutse, uko bajya babona icumbi, kwigisha abana no guhabwa inkunga y’ingoboka mu gihe umunyamuryango agize ikibazo.
“Ubu ni uburyo bwo kwirwanaho ku muntu ubona umushara muto, bikaba byaratumye amahanga ahora aza kwigira ku Rwanda, uburyo twita ku bafasha b’abajya mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu”, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yabitangaje.

Brig Gen Joseph Nzabamwita yasobanuye ko umwaka ushize wa 2013 wasize CSS igeze ku mutungo wa miliyari 111.5, mu gihe uw’2012 iyo koperative yari igeze kuri miliyari 85 (RwF).
Inama y’abahagarariye Koperative Zigama CSS iterana buri mwaka igamije kwemeza ibyavuye mu mwaka ushize. Iyi koperative igizwe n’Ingazo z’igihugu, Abapolisi n’abashinzwe kurinda za gereza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nta kabuza General Murasira azateza imbere iyi Bank kuko
abifitiye ubushobozi kandi agira urukundo ku gihugu cyacu
n’abanyarwanda.
Abaguhaye uwo mwamya bazi gushishoza.
Imana ibane na we kandi komeza wiheshe agaciro unagahesha
u rwatubyaye.
Sha uwakumva muyitaka wagirango nukuri nukuntu baguha inguzanyo ukaishyura icuro2 CSS Ibyayo bingeze aha.
service mbi niho ibarizwa, gukata amafaranga umuntu muburyo budasobanutse,sha Niyanyuma kwisi ndabivuze nitwa mwenende!!!!!!
mugerageze kworohereza abafite umushahara muto kubona am acumbi ajyanye nubushobozi bwabo
kandi tubona mukora ibintu bidasobanutse kuki mwaka inyungu kumafaranga muba mbvikiye umuntu urugero ufite 7kwijana angina na 1000000frw wasabi credit ya short time ya150000frw bakagusaba inyungu ,aha mwagombye kumusaba inyungu nibura iri hasi cyane kuko aba ari aye mumuhayemo basi muzabyigeho kuburyo mwajya mugira inyungu iri munsi yiyo musaba ,keraka wendaarengeje umubare wayo afite kuri saving ze murakoze,
Heeee nose miliyali 85 kongera ho miliyali 4 ziba 111
imibare mbanza yagucanze.