Ruhango: Babiri bafatanywe litiro 25 za Kanyanga bazitetse
Niwebasa Cecile na Minani Felix bari mu maboko ya polisi bazira guteka no gucuruza icyoyobyabwenge cya Kanyanga.
Hari mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21/3/2014, ubwo bageraga mu mudugudu wa Busego akagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango, bagasanga aba bombi batetse Kanyanga.

Bafatanye litiro 25 za Kanyanga, litiro 100 z’ibidobogo ari nabyo byifashishwa mu kwenga Kanyanga, urusheke, ibigunguru bibiri binini byengerwamo Kanyanga, n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Abatawe muri yombi n’ibikoresho byabo bose bafungiye kuri station ya police ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|