Rusizi: Inkuba yakubise umugore n’umugabo Imana ikinga akaboko ntiyabahitana
Mushinzimana Phocas w’imyaka 35 n’umugore we Vumiriya Chantal w’imyaka 32 batuye ahitwa Kabonabose mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bakubiswe n’inkuba ibasanze aho bari bicaye mu inzu mu ijoro rishyira tariki 24/03/2014 ariko ku bw’amahirwe ntiyabambuye ubuzima.
Mu mvura nyinshi yaguye mu gace batuyemo, uwo mugabo n’umugore bahise bajyanywa mu ikigo nderabuzima cya Mashesha kugira ngo abaganga baramire ubuzima bwabo. Vumiriya we yorohwe asubira mu rugo ariko umugabo we aracyari gukurikiranywa n’abaganga kuko ngo yari yababaye cyane.
Aka karere ka Rusizi gakunze kubamo inkuba nyinshi zihitana ubuzima bw’abaturage, ndetse bikunze kugarukwaho mu nama zinyuranye ariko ubuyobozi bw’aka karere butaratanga umuti n’igisubizo kirambye kuri icyi kibazo.
Amabwiriza y’imiturire ateganya ko ahakunze kurangwa ibibazo by’inkuba bagura imirindankuba, ariko abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi baturage bamaze kugaragariza ako karere ko mu mu karere ka Rusizi kose nta na hamwe hacuruzwa iyi mirindankuba.
Abakorana n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi bavuga ko muri ako karere kose nta ho wagura umurindankuba, ngo uwaba ashaka kuwugura yawigurira mu mujyi wa Kigali ku kiguzi cy’amafaranga bavuga ko ari hagati y’ibihumbi 400 na 500.
Mu ngamba zitandukanye abatuye ahakunze kurangwa inkuba bahabwa, harimo kugira imirindankuba ku nyubako zabo n’aho batuye, kutugama munsi y’ibiti, no kwirinda ahareka amazi y’ibidendezi mu gihe imvura iri kugwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|