Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yatangije umushinga wo gukora ubushakashatsi mu twose tw’igihugu, mu rwego rwo kumenya ibiza bishobora kuhaba n’ingaruka byatera kugira ngo bishakirwe umuti.
Umusaza Célestin Rwamiheto w’imyaka 73, yavutse abona, aza guhuma afite imyaka 43, ariko ubu bumuga ntibumubuza gukora umurimo w’ubuhinzi yari asanzwe akora mbere yo kumugara.
Ingabo z’u Rwanda, umutwe w’Inkeragutabara, zashyikirije ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ubuvumo bwa Musanze nyuma yo kumara amezi 11 zibutunganya, bukaba bwuzuye butwaye miliyoni zisaga 200.
Mukanyandwi Eugènie wari utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 5/12/2013 nyuma yo kurumwa n’umwana we w’imyaka ine nawe wari warumwe n’imbwa yasaze.
Abantu batunze imodoka zirekura umwotsi w’umukara basabwe gutangira gusuzumisha imodoka zabo hakiri kare kuko nta modoka izogera gukandagira mu muhanda irekura bene uwo mwotsi wangiza ubuzima bw’abantu.
U Rwanda n’u Budage byasize umukono ku masezerano arwemerera inkunga ya miliyari 9.8 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga no gufasha abakene bari mu cy’iciro cy’ubudehe.
Urwego rw’umuvunyi rwashimye uburyo urubyiruko rwitabiriye kwamagana ruswa mu rugendo, mu ndirimbo n’imikino itandukanye, kuko ngo bitanga icyizere cyo kuzagira igihugu kitagira ruswa, ubwo urwo rubyiruko ruzaba ruyobora igihugu mu gihe kizaza, kandi ari narwo rugize igice kinini cy’abaturage.
Nsengiyuma Theogene w’imyaka 33, avuga ko kubera urwango yangaga Abatutsi yagiye muri FDLR ngo asubize ubutegetsi Abahutu cyakora nyuma yaje kumenya ko u Rwanda rutagiha agaciro umuntu kubera ubwoko agaruka mu gihugu none ubu ashinzwe umutekano mu mudugudu.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa kane tariki ya 5/12/2013 yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA ririmo kubera muri Kenya, nyuma yo gutsinda Eritrea igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Machakos.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagamba Deogratias aributsa ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ko kuba bataritabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) bitavuze nta kosa na rimwe bafite mu micungire y’umutungo wa Leta.
Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, batekereza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izunga Abanyarwanda ari uko abayobozi bayisobanuriye neza abo bayobora kandi na bo bagatanga urugero mu migendekere myiza yayo.
Mu mukwabo wakozwe na polisi mu karere ka Ruhango mu tugari twa Nyamagana na Gikoma mu murenge wa Ruhango tariki ya 05/12/2013, yafashe abantu 9 bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga y’igikwangali na kanyanga.
Abasirikare 39 ba Congo bakurikiranyweho ibyaha byo gufata kungufu abagore n’abakobwa mu gace ka MINOVA mu mwaka wa 2012 ubwo bari bamaze kwirukanwa n’ingabo za M23 mu mujyi wa Goma na Sake. Benshi bavuga ko babikoze mu buryo bwo gushakamo ibyishimo kuko bari bamaze gutsindwa ndetse nta biribwa babona bihebye.
Ibendera ryo ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Ruganda mu murenge wa Ruganda, akarere ka Karongi ryibwe n’abantu batamenyekana, inzego z’umutekano zikaba zimaze guta muri yombi abakekwaho ubwo bujura bw’ubuhemu.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bagomba kwimuka ahazaca umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4/11/2013 bakiriye inkuru nziza yo kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo igomba gusenywa n’ikorwa ry’uyu muhanda.
Ubwo hatangizwaga itorero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu karere ka Rulindo, abitabiriye itorero beretswe filme irimo na bimwe mu byaranze amateka y’u Rwanda ndetse baranasobanurirwa bihagije.
Mu rwego rwo kurwanya uburaya, inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa yatoye itegeko rigena ibihano ku buraya. Kimwe muri ibyo bihano, ni uko abagana indaya bazajya bacibwa amayero 1500.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya mbere yabaye tariki 30-31/06/2003 ikaba iteganywa n’ingingo ya 168 y’Itegeko Nshinga ryemejwe muri Gicurasi uwo mwaka.
Umuhanzi Auddy Kelly atangaza ko iby’urukundo rugaragara hagati ye na Jody mu mashusho y’indirimbo yabo “Sinzagutererana” bakoranye Atari ko biri ahubwo ko baba bari mu kazi ndetse kuri we akaba asanga bisa nko gukina filime.
Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo inama y’igihugu y’umushyikirano yongere iterane ku nshuro ya 11, Kigali Today yaganirye n’Abanyakarongi bayigaragariza icyo bifuza ko cyaganirwaho mu nama y’umushyikirano izatangira tariki 06/12/2013.
Abaturage batuye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukumberi mu tugari twegereye umugezi w’Akagera baratabaza ko imvubu zikomeje kubonera zivuye mu kagera zikanabarira amatungo cyane cyane ingurube.
Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka amazu 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yananiwe kuyuzuza maze abubakiwe ayo mazu bafata icyemezo cyo kuyajyamo atuzuye aho gukomeza gusembera batagira aho barara.
Sekamana Francois w’imyaka 26 wo mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yatoraguwe tariki 04/12/2013 mu musarane yarishwe nyuma yo kuburirwa irengero ubwo yajyaga kurarira iduka rye ku mugoroba wo kuwa 02/12/2013.
Intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Russell Feingold, taliki ya 4/12/2013 yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku buryo ikibazo cy’umutekano mucye mu karere cyabonerwa ibisubizo.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Goalball yegeze muri ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera i Kasarani muri Kenya, nyuma yo gutsinda Maroc amanota 15-14.
Mu gihe ikipe y’igihugu iri muri Kenya mu gikombe cya CECAFA, ikipe ya Rayon Sport na Police FC, zikoresheje abakinnyi basigaye mu Rwanda zizakina umukino wateguwe n’Urwego rw’umuvunyi mu rwego rwo kurwanya ruswa ukazabera kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki ya 8/12/2013.
Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu ya Eritrea bari bagiye mu mikino y’igikombe cya CECAFA muri Kenya, bamaze gutorokera muri icyo gihugu mu gihe n’imikino y’ikipe yabo yari itararangira.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye na FIFA, CAF ndetse n’abandi baterankunga rigiye kubaka ibitaro bizajya bihangana cyane cyane n’imvune z’abakinnyi bakazajya bavurwa batagombye kujyanwa hanze y’u Rwanda.
Ubwo yatangizaga itorero ry’igihugu ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Gisagara, Minisitiri Mussa Fazil Harerimana, yatangaje ko itorero ari amahirwe menshi ku barijyamo kuko higirwa inzira y’ubuzima bw’Umunyarwanda nyawe bityo bakaba bakwiye kubyaza umusaruro inyigisho barihererwamo.
Abikesheje urubuga rwa Facebook, umugore witwa Angela Palmer, yabonanye na nyina umubyara witwa Helga Simeckie atigeze abona mu buzima bwe.
Mu rwego rwo kurwanya uburaya, inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa yatoye itegeko rigena ibihano ku buraya. Kimwe muri ibyo bihano, ni uko abagana indaya bazajya bacibwa amayero 1500.
Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (RMA) ku bufatanye na Leta, ryemeye gukoresha uburyo bugezweho bw’ubucukuzi, kugirango umusaruro uva ku mabuye y’agaciro uzabe wikubye kabiri kugera kuri miliyoni 400 z’amadolari bitarenze umwaka wa 2017.
Bumwe mu butumwa bwatanzwe mu gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda, igikorwa cyabereye i Huye ku wa 4/12/2013, ni uko nta terambere ryagerwaho hariho ruswa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize igihugu n’abashinzwe umurimo mu nzego zitandukanye z’abakozi kugendera ku ndangagaciro no guharanira ubumwe bw’abanyagihugu kuko aribyo bizubaka igihugu.
Irakoze Odine Light w’imyaka 8 wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke akaba ari Umukristo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi amaze kumenyekana muri iri torero nk’umwana ukiri muto ubasha guhagarara imbere y’iteraniro akabwiriza abakristo kandi bikagaragara ko akunze gukora umurimo w’Imana.
Indwara y’ibibara (bacterial spot) ku mababi y’inyanya, urusenda, intoryi, pavuro n’ibindi iterwa na bacterie yitwa “Xanthomonas compestris pv. Vesicatoria” ikwira cyane mu gihe cy’imvura.
Abatuye umujyi wa Rwamagana bavuga ko inzu idasanzwe yubakwa ku isoko rikuru rya Rwamagana ari ikimenyetso cya ruswa abayobozi benshi baba barahawe ngo bemerere umuturage uri kuyubaka gukomeza ubwubatsi bwe ntawe umukoma imbere kandi idakurikije igishushanyo-mbonera cy’umujyi.
Bamwe mu baturage mu karere ka Rulindo bakaba bavuga ko inama z’imishyikirano zahise hari byinshi zagezeho bityo bakaba bifuza ko mu Mushyikirano w’uyu mwaka hari ibyakwigwaho bigakosorwa kuko bibabangamiye.
Mu bushakashatsi yashyize ahagaragara ku birebana n’ibidasanzwe cyangwa ibitangaje mu bikorwa birebana n’imibonano mpuzabitsina, umwanditsi witwa Norton avuga ko amasohoro y’umugabo asohoka afite umuvuduko wa kilometero 45 ku isaha.
Abatuye umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge baravuga ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bayigeze kure, kuko ubu bafite ibikorwa byinshi bahuriyeho hatitawe ku moko ya buri umwe, ndetse bakaba basigaye babanye kivandimwe.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 19 yavuye Kimisagara mu mujyi wa Kigali ajya mu karere ka Rusizi gusura umusore amarayo icyumweru ariko nyuma birangira umusore amwimye amafaranga yo gusubira iwabo.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Kongo –Kinshasa zatangiye gukoresha indege ebyiri zitagira abapilote mu rwego rwo gukusanya amakuru ku bikorwa by’imitwe yitwara gisirikare iri mu Ntara ya Kivu.
Ku bufatanye n’ingabo z’igihugu, umuryango uharanira inyungu rusange wa JHPIEGO n’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe, abantu bagera kuri 828 babashije guhabwa serivisi zo kwikebesha (kwisiramuza) ku buntu, kuva tariki 18-29/11/2013.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’itorero, Brig. General Emmanuel Bayingana, arasaba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero kubaka Ubunyarwanda bwa bo bashingiye ku ndangagaciro zaranze umuco gakondo w’Abanyarwanda kandi bagaharanira kuwuhesha agaciro aho bazaba bari hose.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero, gukunda umurimo baharanira kwihesha agaciro kuko ariko shingiro rya byose.
Umugabo watoraguwe aziritse amaguru n’amaboko ndetse bamushyize ibitambaro mu kanwa bamuta mu murima maze atoragurwa n’abahinzi mu mudugudu Rwibinyogote mu kagari ka Nemba mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yaje kuzanzamuka nyuma yo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.
Muhawenimana Josée w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yafashwe tariki 3/12/2013 ahagana saa tanu z’amanywa arimo guta ku munigo umwana w’umuhungu yabyaye w’imyaka itatu ashaka kumuhotora.
Mu Rwanda hagiye kuba inkera y’imihigo y’urubyiruko “YouthConnekt Convention” izahuza urubyiruko rusaga 3000 aho bazicara hamwe bagasasa inzobe bagendeye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.