Abahanzi barashinja abanyamakuru kugendera ku marangamutima mu kubazamura

Abanyamakuru bakora mu myidagaduro ku maradiyo atandukanye barashinjwa kuzamura abahanzi kubera ko baziranye nabo cyangwa hari amafaranga babahaye kandi badafite ibihangano nyabyo bitanga ubutumwa. Bamwe mu bahanzi bemeza ko kuzamuka mu muzika udafite umuyoboro w’abanyamakuru bidashoboka mu gihe mbere byaterwaga n’ubutumwa buri mu ndirimbo za buri muhanzi.

Umuhanzi ukizamuka uririmba injyana ya afrobeat uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Jayz” yabwiye Kigali Today ko umuyoboro utuma umuhanzi amenyekana ari abanyamakuru bakina indirimbo ku maradiyo yabo, bityo akaba asanga bidashoboka kumenyekana mu muziki batabigizemo uruhare.

Jayz yagize ati: “Abanyamakuru urebye ni wo muyoboro kugira ugire aho ugera, udafite itangazamakuru ntibyagushobokera, gusa bigusaba kumenyana nabo, muhurira ahantu cyangwa musangira, ndetse bamwe ngo bajya banabaha amafaranga.”

Bigirimana Fulgence wamenyekanye ku ndirimbo “Unsange”, atangaza ko indirimbo ye yamenyekanye kubera ubutumwa itanga, ariko ngo muri iki gihe nawe ashimangira ko umuhanzi ari we umenyekana niyo ataririmba ibintu bifitiye akamaro Abanyarwanda.

Agira ati “Ntabwo arinjye wabanje kumenyekana nk’umuntu, ahubwo iyo ndirimbo ni yo yamenyekanye kubera amagambo n’ubutumwa burimo byamenyekanye, hanyuma bamenya izina ryanjye n’ibyari birimo. Uyu munsi ariko indirimbo imenyekana ari uko nyirayo yimenyekanishije. Ntabwo ari ubwiza bw’indirimbo, ahubwo akenshi na kenshi mbona ari uko uziranye n’abanyamakuru.”

Abenshi mu bahanzi kandi bemeza ko kumenyekana ntaho bihuriye n’ibihangano bifite umwimerere n’ubutumwa, ahubwo ngo umuhanzi abanza kumenyekana mbere y’igihano cye.

Umunyamakuru Ben ukora kuri radiyo ya RC Musanze ntiyemeranwa na bo, ngo umunyamakuru akina indirimbo bitewe n’igihe ndetse n’ikiganiro arimo, kandi yemeza ko 98% z’indirimbo akina ari iz’abahanzi Nyarwanda. Yakomeje agira ati: “Reka nkuhe urugero rwa hafi ntabwo nzaba ndi muri weekend special ngo ncurange indirimbo ivuga ku mateka…muri club ntabwo nzakina indirimbo ivuga ku mateka y’umwami runaka.”

Hari n’abavuga ko abahanzi b’igitsinagore batanga ruswa yo kuryamana n’abanyamakuru n’ubwo kugeza ubu bigoye kubihamya. Uyu munyamakuru Ben avuga ko afite ishema ko abahanzi batera intambwe kubera uruhare rwe agira akina indirimbo zabo.

Umwe mu bakurikirana umuziki n’imyidagaduro mu Rwanda yagize ati “Ni byiza ko amarangamutima n’indonke za bamwe bishyirwa hasi, umuziki w’u Rwanda ugatera imbere, umuhanzi ukwiye kuzamurwa n’impano ntatambamirwe n’ikimenyane ndetse no kuba adahagaze neza mu mufuka.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka