Rubavu: Imbuto Foundation ikomeje gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA

Ubuyobozi bw’umuryango Imbuto Foundation buvuga ko nyuma yo gufasha abagore banduye virusi itera Sida kutanduza abana batwite, ubu igikorwa cyo gukumira agakoko gatera Sida kigeze mu rubyiruko. Mu karere ka Rubavu hamaze guhugurwa urubyiruko 113000.

Urubyiruko ngo ruhura n’ubumenyi bucye bwo kumenya imiterere y’umubiri yabo bikaba byaba intandaro yo gushukwa n’abashaka kubakoresha imibonano mpuzabitsina.

Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Radegonde Ndejuru, avuga ko gufasha urubyiruko kumenya imiterere n’imihindagurikire y’umubiri yabo bizafasha kugabanya umubare w’urubyiruko rukoreshwa imibonano mpuzabitsina kubera ubumenyi bucye, ahamagarira ababyeyi kugira umuco wo kuganira n’abana kuko bibaremamo icyizere n’icyerekezo.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwitabiriye kwigishwa ku buzima bw'imyororokere.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwitabiriye kwigishwa ku buzima bw’imyororokere.

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere no kwirinda agakoko gatera Sida taliki ya 21/3/2014, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yatangaje ko urubyiruko rusabwa kwipimisha no kwitwara neza kugira ngo rushobore kwirinda virusi itera Sida.

Mu karere ka Rubavu habarurwa amakoperative agera kuri 70 y’urubyiruko akeneye ko Minisiteri y’urubyiruko yafasha ibigo nderabuzima byose n’ibitaro bya Gisenyi kugira ahantu habugenewe urubyiruko ruzajya rwiherera rukabasha gusobanurirwa ubuzima bw’imyororokere.

Abayobozi bitabiriye gutangiza igikorwa cyo kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere no kwipimisha.
Abayobozi bitabiriye gutangiza igikorwa cyo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere no kwipimisha.

Kuva mu mpera za 2013 ubukangurambaga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko mu karere ka Rubavu bimaze kugera 113 000, ariko ngo hakenewe izindi mbaraga zatuma urubyiruko rushobora kwirinda icyorezo cya Sida bagashobora kukirinda abandi.

Ibikorwa byo gushishikariza urubyiruko kumenya uko ruhagaze bijyana no kwipisha, mu rubyiruko 400 rwitabiriye kwipimisha muri sitade ya Rubavu taliki ya 21/3/2014 kugeza 13h30 abasanzwemo virus itera Sida bari 4 harimo abanyeshuri 3 n’umuntu umwe ukuze.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka