Rayon Sport yatsinze APR FC 2-1, inahita ifata umwanya wa mbere

Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere muri Turbo National Football League nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru tariki 23/3/2014.

Ibitego bya Djamal Mwiseneza ku munota wa 13 n’icya Abouba Sibomana ku munota wa 41 byari bihagije ngo Rayon Sport itahane amanota atatu n’ubwo APR FC yagerageje kwishyuramo igitego kimwe cyatsinzwe na Ndahinduka Michel ku munota wa 29.

Djamal Mwiseneza niwe wafunguye amazamu ku munota wa 13.
Djamal Mwiseneza niwe wafunguye amazamu ku munota wa 13.

Rayon Sport yari yakiriye APR FC, yatangiranye ishyaka ryinshi ndetse inakina neza kurusha APR FC, inabona amahirwe menshi imbere y’izamu ariko Meddie Kagere na Djamal Mwiseneza bananirwa kwinjiza imipira mu ncundura.

Uko gukina neza byaje gutanga umusaruro ku munota wa 13 ubwo Mwiseneza Djamal wenyine yafashe icyemezo cyo gushorera umupira maze ageze imbere y’izamu yohereza ishoti, ryaruhukiye mu izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olivier.

Abakinnyi ba APR FC bafatanya na Ndahinduka Michel kwishimira igitego yari amaze gutsinda.
Abakinnyi ba APR FC bafatanya na Ndahinduka Michel kwishimira igitego yari amaze gutsinda.

Icyo gitego cyatumye APR FC nayo itangira gusatira cyane ishaka kwishyura, ibigeraho ku munota wa 29 ubwo Ndahinduka Michel, ahawe umupira mwiza na Rusheshangoga Michel, yatsindaga igitego cya APR FC n’umutwe abanje gucunga ku jisho myugariro wa Rayon Sport Serugendo Arafat wari uhagaze nabi.

Nyuma yo kunganya 1-1 amakipe yombi yakinnye umukino uringaniye adafite igihunga, ariko mbere yo kujya kuruguka ku munota wa 41, nibwo Abouba Sibomana yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sport cyatunguye abari muri Stade kuko yateye ishoti riremereye riturutse hagati mu kibuga rikaruhukira mu izamu rya APR FC.

Djamal Mwiseneza wambaye numero umunani bagenzi be bamushimira ko yari amaze kunyeganyeza incundura.
Djamal Mwiseneza wambaye numero umunani bagenzi be bamushimira ko yari amaze kunyeganyeza incundura.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kugerageza andi mahirwe ku mpande zombi, nk’aho Rayon Sport yari ibonye igitego cya gatatu ku ishoti ryatewe na Amissi Cedric rigakubita umwamba ndetse na ‘Coup Franc’ yatewe neza na Sibomana Patrick wa APR FC ariko agasanga Ndyishimiye Jean Luc ‘Bakame’ yakurikiye.

Umukino warangiye ari ibitego 2-1 bityo Rayon Sport ifata umwanya wa mbere n’amanota 49 inganya na APR FC ubu yagiye ku mwanya wa kabiri, kuko Rayon Sport izigamye ibitego 25, APR FC ikazigama ibitego 23, mu gihe hasigaye imikino itanu ngo shampiyona irangire.

Mbere y'umukino abafana bashakaga kwinjira bari benshi bisaba abapolisi ndetse n'abasirikari kubashyira ku murongo.
Mbere y’umukino abafana bashakaga kwinjira bari benshi bisaba abapolisi ndetse n’abasirikari kubashyira ku murongo.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 21 yabaye, ku wa gatandatu Etincelles na Gicumbi FC zari zanganyije igitego 1-1 i Rubavu. Kuri icyi cyumweru, Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-0, ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota 38, Kiyovu Sport nayo izamuka mu mwanya wa kane nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-1 i Muhanga.

Musanze yazamutse ku mwanya wa gatandatu n’amanota 36 nyuma yo gutsinda Marine ibitego 2-1 i Musanze, naho Amagaju ava ku mwanya wa nyuma ajya ku mwanya wa 13 n’amanota 13 nyuma yo gutsinda Espoir ibitego 2-0 i Nyamagabe.

Nyuma y'intsinzi ya Rayon, imihanda ya Nyamirambo yari yuzuye abafana ku buryo imodoka zagendaga bigoranye.
Nyuma y’intsinzi ya Rayon, imihanda ya Nyamirambo yari yuzuye abafana ku buryo imodoka zagendaga bigoranye.

Kugeza ubu Esperance, itakinnye na AS Kigali kuko iri mu marushanwa mpuzamahanga, iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 12, ikaba ikurikira Amagaju afite amanota 13.

Turbo National Fotball League igiye gusubikwa kubera ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rugiye kujyamo, ikazasubukurwa tariki 19/04/2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka