AS Kigali yatsinze Difaa El Jadidia 1-0 mu mukino ubanza

AS Kigali yakomeje umuhigo wo kwitwara neza mu rugo ubwo yatsindaga Difaa El Jadida yo muri Maroc igitego 1-0 mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAf Confederation Cup), wabareye kuri Stade ya Kigali ku wa gatandatu tariki ya 22/3/2014.

Igitego kimwe cyabonetse muri uwo mukino ku munota wa 67 cyinjijwe n’umukinnyi ukiri muto witwa Jean Paul Niyonzima wari winjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri.

AS Kigali yatangiye uwo mukino isatira cyane nk’ikipe iri mu rugo, ikoresha cyane Jimmy Mbaraga na Mico Justin bari ku busatirizi, bagafashwa cyane na Muzerwa Amini nawe winjiraga anyuze ku ruhande rw’ibumoso.

Igitego kimwe cyatsinzwe na Niyonzima Jean Paul niyo mpamba AS Kigali izajyana muri Maroc mu cyumweru kimwe.
Igitego kimwe cyatsinzwe na Niyonzima Jean Paul niyo mpamba AS Kigali izajyana muri Maroc mu cyumweru kimwe.

Nubwo AS Kigali yasatiriye cyane mu gice cya mbere cyarangiye ari nta kipe ibonye igitego kuko ba myugariro ba Difaa El Jadida bakoze akazi kabo neza.

Igice cya kabiri kigitangira Difaa yakinnye umukino mwiza ndetse ikaniharira umupira cyane hagati kurusha AS Kigali, ndetse iyo kipe yo muri Maroc itangira no gusatira ishaka kwishyura.

Umutoza wa AS Kigali Casa Mbungo André yahise azanamo impinduka ubwo yinjizaga mu kibuga Akili Mabula Jean Paul Niyonzimana na Janvier Mutijima, basimbura Muzerwa Amini, Mwemere Ngirinshuti na Ndayisaba Hamidou.

AS Kigali yahise yongera kugira ungufu yongera kwigarurura umukino, ndetse ku munota wa 67 Jean Paul Niyonzima atsinda igitego nyuma y’umupirawari uvuye ku ruhande utewe neza na Kapiteni wa AS Kigali Jimmy Mbaraga.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga.
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga.

Iminota ya nyuma y’umukino yari ikomereye cyane AS Kigali kuko abasore ba Difaa El Jadida barimo rutahizamu Ayoub Nanah na Naby Sounaa basatiriye cyane ndetse biza gutuma umunyezamu Emery Mvuyekure afatira umupira hanze y’urubuga rwe.

Iryo kosa ryavuyemo ‘Coup Franc’ n’ubwo itahungabanyije izamu rya AS Kigali, ariko ryatumye Mvuyekure ahabwa ikarita y’umutuku isanga iyo yari yabonye muri Sudan ubwo basezereraga Al Ahly Shendi, bivuze ko atazakina umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe muri Maroc.

Umutoza wa AS Kigali Casa Mbungo André yashimye uko abakinnyi be bitanze cyane muri uwo mukino, avuga ko n’ubwo bizaba bitoroshye mu mukino wo kwishyura, bazajya muri Maroc biteguye guhangana kandi bakahavana umusaruro mwiza kuko bazaba bitwaje impamba y’igitego kimwe.

Ikipe ya Difaa El Jadida irasabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 iwayo kugirango yizere gusezerera AS Kigali.
Ikipe ya Difaa El Jadida irasabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 iwayo kugirango yizere gusezerera AS Kigali.

Mugenzi wa wa Difaa El Jadida Abdelhak Benchikha avuga ko ngo ikipe ye yihariye umukino i Kigali ariko abakinnyi bananirwa gutsinda ibitego, gusa ngo yizeye gusezerera AS Kigali muri Maroc kuko ngo agiye gutoza abakinnyi be ku buryo mu cyuweru kimwe bazaba bameze neza cyane ku busatirizi.

Ikipe izabona ibitego byinshi mu mikino ibiri izahita ikomeza mu cyiciro kizakurikiraho bita ‘Play off’, aho amakipe yakomeje muri ‘Confederation Cup’ ahura n’amaze gusezererwa muri ‘CAF Champions League’ izitsinze zigahita zijya mu cyiciro cy’amatsinda. Iyo mikino ya ‘Play off’ izakinwa muri Mata uyu mwaka.

AS Kigali yageze muri 1/8 cy’irangiza isezereye Al Ahly Shendi yo muri Sudan naho Difaa El Jadida isezerera Gamtel FC yo muri Gambia.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomerezeho bana burwanda.
Ese kumutanditse ku mukino wejo
cg mwahwereye puuu murigaragaza

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka