Mu tugali twa Mubuga, Mushirarungu na Runga two mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza haravugwa ubugizi bwa nabi bumaze gufata indi ntera aho mu masaha y’ijoro abantu batambuka bagatemeshwa imihoro kandi ababikoze ntibamenyekane.
Ishyaka PSD ngo rigamije kurushaho kunoza ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bikorwe mu buryo bw’umwuga bityo bibashe kugirira ababikora akamaro, hashyirwaho banki y’abahinzi n’aborozi izajya ibafasha mu kubona inguzanyo ihagije.
Mu mudugudu wa Kirambo akagari ka Gitega mu rugabaniro rwo mu murenge wa Rushaki na Mukarange mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 02/09/2013 habonetse umurambo w’umugabo witwa Bukwirwa Tecian uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 50 na 52.
Mu gihe abantu benshi bafata divayi nk’ibindi bisindisha ndeste bakanayirinda, ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu gihugu cya Espagne bagaragaje ko kunywa divayi ku rugero bifasha uyinyweye kudacika intege mu mubiri no gutekereza neza.
Abaturage b’i Gakeri mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro bemereye abakandida ba FPR Inkotanyi bahagarariye ako karere ko bazayitora 100% kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze kubageraho birimo n’umuhanda wa kaburimbo.
Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Faransisiko wa mbere arasaba abemera ko Yezu ari umwana w’Imana bose kuzifatanya nawe mu isengesho rikomeye rizaba tariki ya 07/09/2013 hagamijwe gusenga cyane ngo amahoro aganze ku isi, by’umwihariko mu gihugu cya Siriya.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bakoze umukwabo mu bantu bagikoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge bitandukanye mu rwego rwo kwirinda ingaruka zibyo bikoresho.
Uretse kuba ari abacuruzi, Imanzi Investment Group biyemeje no gukora ibikorwa bijyanye n’ubuzima ndetse n’uburezi. Ni na yo mpamvu guhera tariki 30/08/2013, ubu ishuri Autonome riri mu biganza byabo.
Bamwe mu bantu babyaye abana benshi bo mu karere ka Burera bavuga ko kuba bataraboneje urubyarobabitewe no kutamenya kandi ngo batangiye kubona ingaruka zabyo muri iki gihe.
Abaturage by’umwihariko abakristu ba Paroisse ya Mushaka iri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi barashimira Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ko imodoka yari yabemereye bayishyikirijwe kuri uyu wa 01/09/2013.
Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi mu kagali ka Kinyonzo hatoraguwe igisasu cya grenade, tariki 30/08/2013 ahagana mu gicamunsi ikindi gisasu gishaje cyazanye umugese cyatoraguwe muri ako kagari mu mudugudu wa Kibimba.
Urubyiruko ruvuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali rwitabiriye igiterane “Rwanda Shima Imana” cyabaye tariki 31/08/2013; aho umushumba w’Umunyamerika wo mu itorero Saddleback, Rick Warren yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kurota inzozi nziza kandi bakizera kuzigeraho.
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste arahamya ko gutora FPR Inkotanyi ari ugutora ibikorwa byivugira kuko ngo ibyo iri shyaka ryagejeje ku Banyarwanda bigaragarira amaso, nubwo hatabaho kubisobanura.
Umuyaga n’imvura bidasanzwe byisasiye tugari twa Kinyonzo na Birenga ho mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma tariki 01/09/2013, byagushije insina nyinshi, zimwe zigwana ibitoki byari bicyana.
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) barateganya gukora inama taliki 05/09/2013 iziga ku kibazo cy’umutekano mucye ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Congo.
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), ubwo ryiyamamarizaga mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera ryasabye Abanyarwanda muri rusange kurushaho kumenya uburenganzira bwabo no kurangwa n’umuco wo kudasigara inyuma.
Umuyobozi w’umutwe wa politiki FPR-Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba na bamwe mu bayoboke bawo muri Rwamagana ngo banezezwa no kuba FPR yarateje u Rwanda imbere, ndetse kuri bo ngo ubu Abanyarwanda benshi babayeho mu munezero bidegembya mu byiza bikomoka kuri gahunda za FPR Inkotanyi.
Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda na Congo mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu bavuga ko bongeye gusubira mu mirimo yabo nyuma yo guhumurizwa n’ingabo zabo kuko umutekano wabo ucunzwe neza.
Mu kwamamaza abakandida-depite b’ishyaka FPR-Inkotanyi mu karere ka Rubavu byabaye taliki 01/09/2013 kuri stade Umuganda, abahoze bakora akazi ko gucora ibicuruzwa bakura i Goma bavuga ko FPR yabigishije gukora bava mu bucoracozi ahubwo bashobora kwitabira koperative ubu batanga akazi.
Ikamyo yo mu bwoko bwa rukururana yavaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali, yagonganye n’ivatiri yari iturutse i Kigali, maze abantu batatu bari mu ivatiri barakomereka, abari batwaye ikamyo baratoroka.
Abaturage bakoresha umuhanda Gasarenda-Gisovu cyane cyane abatuye imirenge ya Mushubi na Nkomane yo mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bashimishijwe no kuba iteme ryo ku mugezi wa Rwondo riri kubakwa ndetse rikaba ryenda kuzura, mu gihe bari bamaze igihe kitari gito bavogera.
Urugaga rw’abikorera (PSF) hamwe n’abanyamuryango barwo barimo guhugurwa mu itunganyamakuru ry’amajwi no gukoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ubumenyi bahabwa n’ikinyamakuru Kigali Today, buzabafasha kumenyekanisha ubucuruzi bwabo cyangwa kuba abanyamakuru.
Zenith Club y’abakina umukino wo gusinganwa mu mazi mu karere ka Karongi, ku cyumweru tariki 01-09-2013 yegukanye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa bise Triathlon.
Umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Canada, Elisabeth Mujawamariya atangaza ko kenshi iyo abenshi mu Banyarwanda bakuriye mu gihugu bagiye kwiga mu bihugu byo hanze byateye imbere, bagorwa n’amasomo yaho kuko batagize umuco wo gusoma.
Bakundukize Zacharie w’imyaka 57wo mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi afunzwe azira kwivugana umwana w’imyaka 15 witwa Niyonsena Regis nyuma yuko amufatiye mu nzu ari kumwiba inkono y’ibiryo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko amasasu yumvikanye mu nkambi icumbikiwemo abahoze ari abarwanyi ba M23, yatewe nuko Polisi yashatse gusaka iyi nkambi abayirimo bakabyanga ndetse bagashaka kurwanya Polisi.
Kongere ya gatandatu y’umuryango AVEGA mu ntara y’amajyaruguru yateranye tariki 01/09/2013 irebera hamwe bimwe mu bikorwa byabafasha kwigira no kwiteza imbere harimo no kwiyubakira inyubako ifite agaciro karenga miliyoni 500 mu karere ka Gicumbi.
Umunya-Brasil Kaka Ricardo Izecson Santos Leite, wakiniraga Real Madrid yerekeje mu ikipe yahozemo ya AC Milan ku buntu nubwo yari yaraguzwe miliyoni 67€ ubwo yerekezagamuri Real Madrid muri 2009.
Abaturage bagera ku bihumbi 16 biganjemo cyane urubyiruko bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, kuwa 1 Nzeli 2013 beretswe abazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri uku kwezi kwa Nzeri.
Urubyiruko rugera kuri 300 ruturutse mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rwifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kimihurura mu, mu karere ka Gasabo, mu gikorwa cy’umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 31/08/2013.
Kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi ngo ni byo bishyizwe imbere n’umuryango RPF-Inkotanyi; nk’uko abakandida bawo babitangaje ubwo biyamamazaga mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara.
Abacuruzi badanzaza ibintu bitandukanye mu isoko rya Rusumo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bakomeje kugaragaza imbogamizi zirimo n’igihombo bahura nacyo kubera ko bakorera hanze bityo bagakora igihe gito ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku 7500 bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, kuri iki Cyumweru, tariki 01/09/2013 bamamaje iri shyaka maze bavuga ko bazaritora 100% mu matora y’abadepite ategerejwe, bitewe n’ibikorwa bifatika ryabagejejeho ndetse n’ibindi baritegerejeho.
Abakobwa 90% biga mu ishuri rya kiyisilamu rizwi ku izina rya Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid, kuri ubu bari kwigira ubuntu mu rwego rwo kongera umubare w’abakobwa bize.
Mu uhiriro ry’umunsi umwe ry’abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bo mu karere ka Ruhango ryabaye tariki 29/08/2013, ubwo basuzumaga ibyo bagezeho no guhiga ibyo bateganya kugeraho mu mwaka wa 2013-2014, hari umubare munini w’abana birera mu mirenge igize akarere ka Ruhango.
Umuganda rusange wakozwe tariki 31/08/2013 mu karere ka Kirehe wakorewe mu nkambi ya Kiyanzi ahari Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakaba barahakoze isuku bubakira abari muri iyi nkambi ubwiherero hamwe no kurwanya inkongi z’imiriro zishobora kuhaboneka.
Abaturage batuye mu murenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire muri iki gihe igihembwe cya mbere cy’ihinga kigeze bakazajya babikura hafi batagombye gukora urugendo rurerure.
Abana babiri batakaje ubuzima abandi bantu bane bakomeretswa n’ikiza cy’umuyaga uvanzemo n’imvura cyibasiye umurenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 30/08/2013.
Ubuyobozi bwa koperative ya kanyamigezi bweguriwe gucunga amazi mu Karere ka Gakenke butangaza ko bufite ikibazo cy’abaturage badatanga amafaranga bacibwa ku mazi, bityo bugasaba ubuyobozi ko bubafasha kugira ngo babyumve.
Abaturage bagana serivisi zo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ku rwego rw’imirenge basanga hari ibikwiye guhinduka mu itangwa ry’izi serivisi kugira ngo zirusheho kunozwa ndetse zinatangwe ku gihe.
Umushinga “STRIVE FOUNDATION-RWANDA” ukora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubahiriza uburinganire watangiye ibikorwa byawo mu Karere ka Gisagara.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara bateguye imurikabikorwa rigamije kwereka abatuye ako karere bimwe mu bikorerwa iwabo kandi bifitiye akamaro abaturage, ndetse bikaba byaranagaragaye ko bamwe muri aba baturage hari ibyo batari bazi ko bikorerwa iwabo.
N’ubwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko yamenyesheje gahunda z’amatora abaturage, ibinyujije mu matangazo no mu nzego zibahagarariye, bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi batangaza ko hari gahunda zo kwiyamamaza batamenya, bigatuma batazibira.
Hanyurwabake Ibrahim utuye mu mudugudu wa Kanyirahweza, akagari ka Nkora mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yafatanywe ibihumbi ijana by’amafaranga y’amakorano tariki 26/08/2013 ubwo yari atangiye kuyakwirakwiza mu baturage, agura na bo ibintu bitandukanye.
Bwa mbere mu Rwanda kuri icyi cyumweru tariki 01/09/2012, haraba umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup” gihuza Rayon Sport na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva saa cyenda n’igice.
Umushinga Harvest Price wazanye ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer) bigira uruhare rukomeye mu kurinda indwara z’imirire mibi, ukaba ukangurira abahinzi kwitabira kubihinga.
Mu gikorwa cyo kwereka abaturage b’akarere ka Kamonyi, abakandida-depite b’Ishyaka PSD; Minisitiri Anastase Murekezi yatangaje ko Ishyaka PSD rifite icyizere ko bazatorwa kubera ibitekerezo byiza iri shyaka rifite n’ibyo ryagaragaje muri manda ishize.
Mu bikorwa byo kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kagano wo mu karere ka Nyamasheke byabaye tariki 31/08/2013, abanyamuryango bawo bahamije ko umucyo bafite ku mubiri no mu bitekerezo bishingiye ku iterambere bafite, babikesha FPR-Inkotanyi, kandi bakaba bazabishyigikira bawutora 100% kugira ngo ubageze ku (…)
Abanyeshuri 511 barangije mu mwaka w’amashuri 2013 bahawe imyamyabumenyi n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE-Busogo) riherereye mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze kuwa gatanu tariki 30/08/2013.