Ni Robots si ibikinisho - Tajyire Group yatanze umuganura w’ubushakashatsi

Ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Tajyire Group gifite isoko rinini kuruta ayandi ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga - telephone na mudasobwa - mu Rwanda, ryateye indi ntambwe ritangiza ishami ry’ubushakashatsi butanga ibisubizo.

Kuri uyu wa kane, iri shami ryamuritse umusaruro wa mbere wavuye mu kazi k’ubushakashatsi abakozi baryo bamazemo hafi umwaka, aho bakoze robots zishobora gukora imirimo irenze mirongo itanu, bitewe n’uburyo zatumwe, mu buryo bwa coding.

Muri izi robots, Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iya ICT na Inovasiyo, zungutse umufatanyabikorwa mushya uzazifasha gushyira mu bikorwa gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga rigamije guhanga idushya hifashishijwe robots.

Impamvu nuko izi robots zigenewe gukora nk’imfashanyigisho mu burezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse na za Kaminuza bitewe n’uburyo uwazikoze yazizamurira urwego.

Gahungu Lambert washinze Tajyire Group, akaba ari na we muyobozi wayo, yabwiye abitabiriye imurikwa ry’izi robots, ko mu by’ukuri, yagiye mu mushinga benshi mu bikorera bumva ko ureba Leta, ariko akaba ashaka gufata iya mbere ngo yerekane ko u Rwanda hari byinshi rwakwikorera, narwo rugashyikira ikoranabuhanga riri guteze imbere ibihugu bikomeye, mu gihe Afurika irebera.

Yagize ati "Iri koranabuhanga ryatangiye guha isi umurongo. Twebwe nka Afurika, tugomba kwibaza ikibazo kigira kiti ese tuzarikora twebwe ubwacu, cyangwa tuzakomeza gutegereza gukoresha ibyo abandi bavumbuye?"

Lambert Gahungu washinze Tajyire Group
Lambert Gahungu washinze Tajyire Group

Mu yindi nkuru yabanje, Gahungu yabwiye Kigali Today ko ubukungu bushingiye kuri za mudasobwa na internet - digital economy ari naho robots zibarizwa, ryatangiye gufata umurongo uhamye kuva isi yakwinjira mu kinyejana cya makumyabiri ba kimwe.

Ariko kuva ubu bukungui bwatangira, ibigo byabushoyemo imari byahise bitera imbere kurenza kure ibigo bikora imirimo yatangiye kuva mu myaka itabarika nk’ubucukuzi bwa peteroli n’ubw’amabuye y’agaciro.

Gahungu abona ko iyo myaka ishize atari myinshi cyane, ku buryo afurika nayo yafatirana, igatangira ikajyana n’abandi, ikareka guhora irebera, itunzwe n’ibyakozwe n’abandi, rimwe na rimwe atari na byo biyibereye.

Yagize ati "Iyo utishakiye ibisubuzo, ukoresha ibisubizo by’abandi, kandi wenda bikaza binaguhenze. Natekereje iki kigo cy’ubushakashatsi cyazajya gikora ibisubizo bihuye n’isoko turiho uyu munsi."

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, iyo kibonye ibyo Gahungu yakoze, cyumva kishimye, ko ibyo bigisha hari ababishyira mu buzima busanzwe, bakabitoza urubyiruko, kandi bikarushaho kuba byiza iyo ababishoramo imari nabo ari urubyiruko nka Gahungu wa Tajyire.

Abanyeshuri ni bamwe mu batanze ibitekerezo by'ingenzi mu kubaka iyi robot
Abanyeshuri ni bamwe mu batanze ibitekerezo by’ingenzi mu kubaka iyi robot

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro RTB, Emmanuel Asher Mutijima yagize ati "iyo tubona urubyiruko nk’aba bashinee Tajyire bakora igikorwa nk’iki tuba tugize amahirwe yo kwerekana ko ibijyanye n’amasomo ya Tekiniki bikora."

Mutijima yongeraho kandi, ko ibikorwa bisa nk’ibi bya Tajyire, "Byereka isi yose ko mu Rwanda, TVET ari ahantu heza umuntu yaza agashora imari akunguka."

Lambert Gahungu wa Tajyire yashimiye abantu bamuba hafi mu rugendo. Aha ni Prof. Nelson Ijumba(ibumoso) yakira ikimenyetso cy'ishimwe
Lambert Gahungu wa Tajyire yashimiye abantu bamuba hafi mu rugendo. Aha ni Prof. Nelson Ijumba(ibumoso) yakira ikimenyetso cy’ishimwe

Mpundu Ernest, umuyobozi muri Minisiteri ya ICT na Inovasiyo ushinzwe kwegereza Abanyarwanda ikoranabuhanga ntawe usigaye(digital inclusion) yavuze ko Tajyire ari urugero rwiza rw’ukuntu umuntu yatangirira kuru bicye, kandi akagira intego zagutse, akagenda azigeraho buhoro buhoro.

Aha kandi, Tajyire ngo iri mu murongo wa Minisiteri akorera uri mu bukangueambaga bwo kugira byibuze abantu miliyoni bazi coding mu myaka micye iri imbere.

Robots zubatswe kuva buri kintu cyose cyakorewe muri Tajyire, ikorera muri Matheus House, Umujyi wa Kigali. Robot ifite ishusho y'umuntu ni yo yatanze ijambo ry'ikaze. Gahungu avuga ko aho isi igeze, irashaka kuzana robot hafi y'umuntu cyane, ikaba yakora imirimo y'ingenzi irimo no gusasa, cyangwa se kurera. Tajyire na yo ifite iyo ntumbero yo kugera i Muhengeri muri robotics
Robots zubatswe kuva buri kintu cyose cyakorewe muri Tajyire, ikorera muri Matheus House, Umujyi wa Kigali. Robot ifite ishusho y’umuntu ni yo yatanze ijambo ry’ikaze. Gahungu avuga ko aho isi igeze, irashaka kuzana robot hafi y’umuntu cyane, ikaba yakora imirimo y’ingenzi irimo no gusasa, cyangwa se kurera. Tajyire na yo ifite iyo ntumbero yo kugera i Muhengeri muri robotics

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka