Ngororero : Uwari ukuriye Inkeragutabara yishwe n’abamwitiranyije n’umujura
Kirenga Denis wari ukuriye Inkeragutabara mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero yishwe n’abarimo bashakisha inka yabo yari imaze kwibwa mu murenge wa Ndaro bakeka ko ari umwe mu bayibye.
Iyo nka yibwe mu murenge wa Ndaro mu kagari ka Kinyovi ahagana saa sita n’igice z’ijoro rishyira kuwa 23/03/2014. Abayibye bayinyujije mu ishyamba ry’inzitane benshi batinya kunyuramo riherereye mu kagari ka Gashubi mu murenge wa Bwira.
Mu gihe abibwe inka bari mu nzira bayishaka, ngo bahuye na Kirenga arimo ataha iwe mu rugo bakeka ko ari umwe muri abo bajura, maze umwe mu bari bibwe ahita amutera icyuma arakomereka cyane, agira ibyago agejejwe kwa muganga ashiramo umwuka.
Kirenga wari ukuriye Inkeragutabara mu murenge wa Bwira ngo yari umuntu w’inyangamugayo utari kwijandika mu bikorwa byo kwiba. Abamwishe ngo ntabwo bari bamuzi kubera ko ari abo mu wundi murenge utandukanye n’uwo Kirenga yari atuyemo.
Abagera kuri 11 muri aba bashakishaga inka bacumbikiwe na polisi y’u Rwanda aho ikorera i Gatumba mu karere ka Ngororero, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica uwo Kirenga.
Abibye iyo nka ngo bayigejeje mu ishyamba barayica, ariko irondo riyibatesha bataramara kuyibaga, barahunga bariruka nta n’umwe muri bo wafashwe. Kirenga wari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko yari yubatse akaba asize umugore n’abana bane.
Mu karere ka Ngororero hamaze iminsi havugwa ubujura, cyane cyane ubwibasira amatungo budasize n’ibindi birimo ibiribwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira, Kavange Jean d’Amour, avuga ko bakoranye inama n’abakuru b’imidugudu bose bakibukiranya kongera gukaza amarondo.
Abo bakuru b’imidugudu bibukijwe ko amarondo agomba gukorwa mu buryo busobanutse, ngo kuko hari bamwe barara irondo bagenda bakicara ahantu hamwe, abajura bakaba babaca inyuma bakiba ndetse n’abandi bagizi ba nabi ngo bashobora kubacunga bagakora imigambi mibisha.
Uyu muyobozi yavuze ko ubundi ngo abarara irondo bagombye kwigabanyamo amatsinda, bakarara bazenguruka hirya no hino kuko aribwo buryo nyabwo bwo kurinda no gucunga umutekano.
Abakuru b’imidugudu kandi ngo bafite amatelefoni agendanwa bose, ku buryo abaturage nabo ngo bajya babiyambaza igihe cyose bagize aho bacyeka ko umutekano wahungabana, ndetse aba bakuru b’imidugudu nabo bakajya batanga amakuru ku gihe.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|