Kenya: Abadepite b’abagore basohotse mu nama barakaye kubera itegeko ry’ubuharike
Abadepite b’abagore mu nteko ishinga amategeko muri Kenya baraye bivumbuye basohoka mu nama yari irimo kwiga ku itegeko rirebana n’ubuharike, bukomeje guteza impagarara muri icyo gihugu.
Iryo tegeko ririmo kwigwaho kugira ngo rivugururwe rijyanishyijwe n’imico itandukanye yo muri Kenya aho usanga imiryango imwe n’imwe yemerera abagabo kubana n’abagore barenze umwe.
Mu gihe barijyagaho impaka kuri uyu wa Gatanu tariki 21/3/2014, abadepite b’abagabo barushije ab’abagore amajwi batora ko umugabo agomba gushaka umubare w’abagore yifuza atabanje kugisha inama abo asanganywe.
Mu muco wa Kenya ubusanzwe umugore wa mbere abanza kugishwa inama mbere y’uko umugabo ashaka undi.
Amakuru atangazwa na BBC, avuga ko abadepite 30 kuri 69 b’abagore mu badepite 349 bamaze kubona ko bagenzi babo b’abagabo babarushije amajwi ntibabasha kubyihanganira, basohoka mu nama barakaye cyane.
Itegeko ritegereje gushyikirizwa ibiro bya Perezida wa Kenya kugira ngo ryemezwe.
GASANA Marcellin
Ohereza igitekerezo
|
Mwakagira Imana mwe ibyo ntibigashikire Urwanda kuko ba rubanda ntaho boba bakivoma amazi.
Iryo tegeko niryiza ryari rikwiye no mu Rwanda kuko irigenderwaho hari aho ritubangamira. ex:uwo twashakanye ntitubana kd nzanye undi yahita amwirukana kd twanasezeranye ivangamutungo risesuye icyo nkoze cyose kiba aricye. gusa kubera umubare w’abagore benshi munteko ntiryanatorwa