Rwamagana: Umugabo ari mu bitaro nyuma yo kugerageza kwiyahuza “kiyoda”
Nizeyimana Samuel wo mu mudugudu w’Akabuye mu kagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, arwariye mu bitaro bya Rwamagana nyuma y’uko, tariki 23/03/2014 yagerageje kwiyahuza umuti wica udukoko uzwi nka “Kiyoda” ariko agatabarwa n’abaturage atarashiramo umwuka.
Intandaro yo gushaka kwiyahura ngo ni amakimbirane yo mu rugo ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo ndetse n’ikoreshwa nabi ry’umutungo yari afitanye n’umugore we, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Cyimbazi.
Mu gihe umugore w’uyu mugabo ngo yacuruzaga amasaka kugira ngo abone amafaranga yo kubatunga n’abana batandatu bafitanye, uyu mugabo we yakundaga guteza impagarara avuga ko amafaranga 500 umugore yamugeneraga yo kunywera inzoga ku munsi ngo adahagije, akamuhoza ku nkeke ngo amuhe menshi kurushaho.
Umugore we ngo yumvaga atabibasha dore ko ari na we wabaga agomba guhahira abana no kubitaho ndetse no guhaha ibitunga urugo byose mu gihe umugabo ntacyo yitagaho.
Bamwe mu batuye aho Cyimbazi bavuga ko mu ntangiriro z’icyumweru gishize, uyu mugabo wari usigaye akunda akabari cyane yafashe umugambi wo kugurisha bimwe mu bikoresho n’amatungo byo mu rugo kugira ngo ahime umugore we utamuhaga amafaranga ahagije yo kunywera inzoga.
Kuwa 18/03/2014 ngo yagurishije igare ryabaga mu rugo, bukeye agurisha ingurube ebyiri bari batunze mu rugo kandi amafaranga yavuyemo yose nta na rimwe yagejeje mu rugo, ahubwo ngo kuva icyo gihe, yasaga n’uwibera mu kabari gusa.
Kuwa gatanu tariki 21/03/2014 nibwo yongeye gutaha iwe mu gicuku yasinze, atangira gutonganya umugore we, ndetse ajya gufata igitiyo agira ngo akimwicishe umugore aratabaza, bakizwa n’ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Akabuye, Nzabonimpa Theoneste.
Umugore ngo yabonye bitangiye kumurenga ahitamo kuba amuhunze yahukanira iwabo kugira ngo yirinde ko yagirana urugomo n’umugabo we muri ubwo businzi. Icyo gihe ngo yajyanye amasaka yacuruzaga, imyenda ye ndetse atwara n’ibiro 50 by’ibishyimbo kugira ngo umugabo atabigurisha byose.
Ku munsi uyu mugabo yagerageje kwiyahuraho, ku cyumweru tariki ya 23/03/2014, yabyukiye mu kabari anywa inzoga anagurira abandi yahasanze, ngo ababwira ko umugore we yamusahuye akagenda, uyu mugabo nawe ababwira ko ngo nawe agiye kwigendera burundu ku buryo nta hantu azongera guhurira n’uwo mugore we.
Ku gicamunsi ngo ni bwo yagiye mu nzu, arikingirana maze yiyahuza umuti ukunze gukoreshwa mu kwica udukoko two mu nyanya bita “Kiyoda”. Umwana w’imyaka 8 wari wasigaye aho ngo yahise agira ubwoba ahuruza abaturanyi maze basanga agikumbagurika, bamujyana ku bitaro bya Rwamagana, ari naho arwariye kugeza ubu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyimbazi, Kanobana Alain, yabwiye Kigali Today ko yateguye inama n’abandi baturage, aho bari buganire ku buryo bakwiriye kwirinda amakimbirane mu miryango, ubusinzi n’urugomo; by’umwihariko abashakanye bakirinda umuco wo kwikubira ibyo bafatanyije kuko ngo usanga ari intandaro y’amakimbirane akomeye abangamira imibanire yabo.
Mu gihe hagaragaye ikibazo kandi, uyu muyobozi arasaba abaturage kwegera inzego zitandukanye zikabafasha kwiyunga kuko ngo kwiyahura si wo muti w’ibibazo ahubwo ni ukubyongera.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|