Umushinwa yatetse umutwe amara umwaka afata amafunguro y’abaherwe muri VIP

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa yavumbuye amayeri yo kumara hafi umwaka wose arya ibiryo by’abaherwe mu ndege no mu kibuga cy’indege, mu gice cy’abaherwe ahitwa muri VIP abicyesha itike y’urugendo rumwe yishyuye mu mwaka ushize.

Uyu mugabo utuye mu ntara ya Shaanxi mu Bushinwa, ngo yaguze itike y’indege yo ku rwego rwa mbere (1ere classe) muri kompanyi y’indege yitwa China Eastern Airlines. Iyi tike yamwemereraga gufatira amafunguro mu gice cy’abaherwe VIP ku kibuga cy’indege cya Xi’an Xianyang no kugenda mu ndege zabo urugendo rumwe.

Uyu mugabo ariko ngo yaje gukoresha amayeri ahinduza iyi tike, maze ayigenderaho inshuro zirenze 300, kandi uko yayigenderagaho yajyaga muri cya gice cy’abaherwe, agafata amfunguro n’ibinyobwa byiza ndetse bihenze byaho abahagendera baba bemerewe.

Ngo iminsi y’igisambo ariko iba ibaze kuko yaje gutahurwa n’umukozi wo ku kibuga cy’indege wibajije impamvu uwo mugabo yahoraga aho bita muri salon za VIP cyangwa VIP lounge mu bibuga by’indege.

Iyi nkuru ducyesha www.7sur7.be ivuga ko uyu mugabo atazakurikiranwa mu bucamanza, kuko ngo basesenguye bagasanga nta tegeko ry’iyi kompanyi y’indege yishe.

Icyakora, n’ubwo atazongera kubona amafunguro meza yo muri VIP, ngo yabashije kwishyuza iyi kompanyi amafaranga y’iminsi yari asigaje kugenda mu ndege zabo, kuko ngo ibyanditse ku itike ye byerekana ko yagombaga kumara umwaka.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWO MUSHINWA NI NYARYENGE PEE!AHUBWO BAZAMWISHYURE INSHURO ZISIGAYE NAH’UBUNDI N’UMUHANGAAAA!

BAZAMBANZA yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka