Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bishimira igabanuka ry’indwara zirimo Cholera n’impiswi, kubera amazi meza bahawe.
Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka irenga ine ataba mu Rwanda, yageze i Kigali yakirwa n’abantu batandukanye bigaragara ko bari bamukumbuye.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yatangaje ko ibyumweru bibiri bahawe byo kwamamaza umukandida wabo asanga bihagije, kuko ari umukandida usanzwe akorana n’abaturage
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 18 bazerekeza muri Tanzaniya mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina imikino nyafuria y’abakina imbere mu gihugu(CHAN)
Ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi bwatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wawo, Paul Kagame, bizatangirira mu Karere ka Ruhango.
Abagize itsinda ry’abaririmbyi rya "Dream Boys" batangaza ko nyuma yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar 2017 bari mu bikorwa bitandukanye byo kwagura umuziki wabo.
Muri gahunda yiswe “Army Week”, ingabo z’u Rwanda zimaze gukora ibikorwa bitandukanye byo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, byatumye Leta izigama Miriyari 16.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko kuba ibitangazamakuru by’amahanga bivuga ko itangazamakuru ry’u Rwanda nta mbaraga rifite ari igitutsi.
Polisi y’Igihugu ivuga ko ikibuga cy’umupira w’amaguru yubatse mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, kigiye kongera ubusabane n’umutekano ukanozwa muri ako gace.
Igitaramo cya Siriki na Souké cyari giteganyijwe kubera i Kigali ku wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, ntikikibaye kuko kimuriwe muri Kanama 2017.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri kapiteni wayo Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame.
Nyuma y’uko Murenzi Abdallah atangaje ko atakiyamamaje ku mwanya wo kuyobora FERWAFA, itsinda riharanira impinduka muri ruhago ryatangaje ko ritazatanga umukandida.
Iyo winjiye mu Mujyi wa Muhanga, waba uva i Kigali cyangwa ugana yo, utungurwa n’ubwiza bw’inyubako nshya ya Gare ya Muhanga, ibura amezi abiri ngo itahwe ku mugaragaro.
Rusheshango Michel wakiniraga APR Fc na Danny Usengimana wakiniraga Police Fc bamaze kwerekanwa mu ikipe ya Singida Fc yo muri Tanzania iherutse kubagura.
Abazigamye guhera ku bihumbi 100RWf muri Banki y’Abaturage kuva tariki 19 Kamena 2017, batangiye gutombora ibikoresho binyuranye birimo telefone zigezweho, amagare, ibyuma bikonjesha (frigo), televiziyo, dekoderi n’imashini yuhira imyaka.
Abanyeshuri bigaga mu mashami atanu yari yarahagaritswe muri INES –Ruhengeri bagarutse kwiga nyuma y’uko ayo mashami yose yongeye gufungurwa.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), itangaza ko igiye gushyiraho uburyo yise ‘Media Center’ buzajya bufasha buri munyamakuru kubona amakuru y’umwimerere ajyanye n’amatora.
Akon, umuririmbyi wo muri Amerika (USA) ufite inkomoko muri Senegal agiye kuza mu Rwanda kwitabira “Youth Connekt Africa Summit" izaba tariki 19 -21 Nyakanga 2017.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport buratangaza ko bwamaze gushyiraho umutoza mushya witwa Haringingo Christian Francis.
Mu gihe kiri imbere abajyanama b’ubuzima bo mu Kerere ka Karongi baraba binjiza za Miliyoni babikesha inzu y’ubucuruzi biyubakiye igiye gutahwa.
Ibyo abaturage bo mu Karere ka Ngoma bari biteze ku ruganda rutunganya imyanda rukayikuramo ibicanwa ntabyo barabona kuko kuva rwakuzura nta musaruro ruratanga.
Kwizera Pierrot wa Rayon Sport yisubije igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona 2016/2017, nyuma y’uko ari we wari wacyegukanye muri shampiyona y’umwaka ushize.
Muri kaminuza y’abalayiki b’abadivantisite ya Unilak hari abanyeshuri bifuza ko ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge bwakongerwa kandi bikagera kuri benshi cyane cyane abakiri bato mu gutegura u Rwanda ruzira amacakuburi.
Perezida wa Isiraheli Reuven Rivlin yakiriye mu biro bye Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel bwavuze ko bugiye gutegura irushanwa rizitirirwa Gisa Gakwisi uherutse kubumba inyubako z’iyi hotel yifashishije ibumba.
Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rugomba kuzayoborwa n’Umutimanama mu matora ya Perezida wa Repubulika, rugahitamo umuyobozi ukwiye, kandi wifuriza ineza Abanyarwanda.
Umukinnyi wakiniraga Rayon Sports Nshuti Dominique Savio aratangaza ko azakumbura bikomeye abafana ba Rayon Sports.
Isiganwa “Tour de Gisagara” rizenguruka akarere ka Gisagara, kuri uyu wagatandatu ryegukanwe n’ Uwihoreye Bosco usanzwe atwara abagenzi ku igare mu karere ka Gisagara .
Urubyiruko rukunda Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza, rwateguye igitaramo cyo kumwibuka no gufasha umuryango we kizabera muri Serena Hotel i Kigali tariki 12 Kanama 2017.
Umwe muri ba nyakwigendera bashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza, muri Kicukiro, aherutse kubarirwa mu bazima n’umunyarwandakazi washakaga guhatanira kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere. Ibi bikaba byatumye abashinzwe iby’amatora bamubonamo kutaba inyangamugayo.
Abakristu bo muri Paruwasi ya Ruhuha mu Bugesera bafite akanyamuneza kuko batazongera gusengera hanze nyuma yo gutaha Kiliziya basengeramo bisanzuye.
Nyuma y’umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Azam FC yo muri Tanzania warangiye Rayon Sports iwutsinze ihabwa igikombe umutoza wayo Masoud Djuma ahita yegura.
Nyuma y’umukino wa gicuti wayihuzaga na Azam FC yo muri Tanzania, Rayon Sports yahise ihabwa igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2016/2017 yatsindiye.
Polisi y’igihugu iratangaza ko ntawe ukwiye kubuzwa gufotora igihe cyose abonye ikimuteye amatsiko kabone n’iyo yaba ashaka gufotora abapolisi bari mu kazi.
Umukinnyi wa Basketball Frank Ntilikina ufite inkomoko mu Rwanda ngo nubwo atakiniye u Rwanda hari gushakwa uburyo yaza gutera umurava abana bakina Basketball mu Rwanda.
Umwana w’uruhinja wo mu Karere ka Kirehe uherutse gutabwa mu musarani wa metero umunani agakurwamo ari muzima yabonye abakomeza kwita ku buzima bwe.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiratangaza ko buri wa gatanu w’icyumweru kizajya gihura n’abashoramari bakorera mu Rwanda, mu rwego rwo guhana amakuru yo kunoza ishoramari.
Komisiyo y’Amatora (NEC) yemeje urutonde ntakuka rw’abakandida batatu bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.
Madame Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro inzu yubatswe n’abanyamuryango b’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, ifite agaciro ka miliyoni 530 y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa FERWAFA buratangaza ko nta burangare bwagize mu kudatangira igihe igikombe cya Shampiyona Rayon Sports yatsindiye mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.
Mu bitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi hatangijwe serivisi y’ubuvuzi bw’indwara z’impyiko (Dialysis) izafasha abafite ubwo burwayi kubona aho bivuriza hafi.
Yankurije Odette warahiriye kuzuza inshingano ze nk’Umuvunyi wungirije, yijeje Abanyarwanda kuzifashisha ubunararibonye akuye muri Minisiteri y’Ubutabera, afasha urwego agiyemo guca akarengane.
Nyuma y’igihe kinini basa n’abatuje korali Jehovajireh bateye iz’amazamuka”Umukwe araje”, ni umuzingo w’amajwi n’amashusho mushya w’iyi korali, washyizwe hanze kuriki cyumweru 09, nyakanga 2017, kuri stade ya ULK ku Gisozi.
Imirimo yo kubaka isoko ryambukiranya imipaka (Cross Border Market) riherereye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, iragana ku musozo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi ko igihe cy’amatora u Rwanda rurimo kigomba kuba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage no kumenya ibibazo byabo.