
Iyo kipe ya Young Africans izwi nka Yanga, ku ikubitiro yari yatangaje ko izagera i Kigali ku wa mbere ku i Saa mbili z’ijoro, yongera kuvuga ko igera mu Rwanda Saa yine za mu gitondo kuri uyu wa kabiri.
Byaje kurangira ikipe ya Yanga igeze mu Rwanda ahagana mu ma Saa kumi n’imwe z’igitondo, aho yabanje kumara akanya itegeregeje abagomba kuyakira bo mu ikipe ya Rayon Sports.
Iyo kipe ya Yanga yageze mu Rwanda idafite bamwe mu bakinnyi b’ingenzi barimo kapiteni wayo Djuma Abdul wavunitse , myugariro Saidi Makabu wapfushije umubyeyi mu mpera z’iki cyumweru, Mwinyi Abdul urwaje umubyeyi, Pappy Kabamba Tshishimbi ndetse na Thabani Kamusoko kubera uburwayi.
Uwo mukino ugomba guhuza Rayon Sports na Yanga, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu guhera i Saa Cyenda, zuzuye aho Rayon Sports iramutse iwutsinze yahita ibona itike ya 1/4, yawutsinda igasoza ari iya nyuma mu itsinda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
muzazekudusura
muzazekudusura
muzazekudusura