Kimironko: Perezida Kagame yatanze inkunga yo kubaka ishuri

Perezida Paul Kagame yateye inkunga ya miliyoni 5Frw ryo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Ibiro bya Perezidansi byatangaje ko iyo nkunga yayitanze mu gikorwa cy’umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kanama 2018.

N’ubwo atitabiriye uwo muganda, ngo ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri by’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimironko.

Biteganyijwe ko ibyo bikorwa byatangijwe mu umuganda usoza ukwezi kandi bizaba birangiye mu mezi atandatu. Iri shuri rifite abanyeshuri barenga igihumbi.

Abaturage bafatanyije n'abaturage mu muganda wo kuhatunganya
Abaturage bafatanyije n’abaturage mu muganda wo kuhatunganya
Abaturage bafatanyije n'abaturage mu muganda wo kuhatunganya
Abaturage bafatanyije n’abaturage mu muganda wo kuhatunganya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arakoze umusaza wacu ariko abateye ka echec...turamwemera aba ashyizemo nka 20M...Gusa minisitere y’uburezi nikore akazi kayo ive mu kavuyo katajya karangira...umunyarwanda wese ufite amikoro aharanira ko umwana we atakwiga mu Rwanda. Ntabwo ariko byari bikwiye kumera uburezi aho kujya hejuru buri kugwa mu cyobo. Duteze igihugu cyacu imbere kurushaho kwigwizaho imitungo

kamanzi eric yanditse ku itariki ya: 26-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka