Imyitozo ku kubungabunga amahoro yitezweho umusaruro ugaragara

Imyitozo yiswe Shared Accord 2018 yahawe bamwe mu bakomoka mu bihugu bifite ingabo zibungabunga amahoro muri Centre Africa ngo yitezweho umusaruro ugaragara.

Ifoto y'urwibutso y'abasoje imyitozo yari imaze igihe
Ifoto y’urwibutso y’abasoje imyitozo yari imaze igihe

Iyo myitozo ya gisirikare yari imaze ibyumweru bibiri, yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa 28 Kanama 2018, ikaba yaberaga i Gako mu karere ka Bugesera.

Yari ihuje abasirikare n’abapolisi bo mu bihugu 12 byo hirya no hino ku isi basaga 200, ikaba yarateguwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) hagamijwe kubongerera ubushobozi mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro.

Uwari ukuriye iyo myitozo, Maj Gen Innocent Kabandana, yavuze ko hari byinshi bungutse bijyanye n’akazi ko kubungabunga amahoro ku isi.

Ati “Iyi myitozo ni ingirakamaro kuko yahuje abantu bo mu bihugu bitandukanye kugira ngo twigire hamwe, twungurane inama tunafashanye mu kuzamura ubushobozi bwacu. Bizatuma turushaho kubungabunga amahoro ku isi, cyane cyane muri Centre Afrika, twungutse byinshi”.

Yongeraho ko bizatuma banoza ibyo bakoraga kuko ubwo bufatanye ngo buganisha ku kumva kimwe uko bakora icyo gikorwa.

Umwe mu bagore bitabiriye iyo myitozo, Maj Kate Chikwekwe wo muri Zambia, yavuze ko yashimishijwe n’uko bibanze kuri Afurika.

Ati “Ni ingenzi kuko twibanda ku bibazo bya Afurika bityo tukanabishakira ibisubizo binyuze muri iyi myitozo. Kuba rero dukorera hamwe ni akarusho kuko duhanahana ubunararibonye bityo buri wese akazakora neza ibyo ashinzwe, cyane ko dukorera n’igenamigambi hamwe”.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko abakoze iyo myitozo bibafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko akenshi baba bari ahantu hagoye nka Djuba, Bangui cyangwa Darfour.

Umukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Jacques Musemakweri na we witabiriye icyo gikorwa, atangaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubungabunga amahoro.

Ati “U Rwanda n’Ingabo zarwo by’umwihariko, rwiteguye kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi hose aho bikenewe, ni yo mpamvu ruzanakira imyitozo ya Shared Accord 2019. Ndizera ko iyi mwitozo irangiye yongereye umuco w’ubufatanye uzatuma kubungabunga amahoro mu gihe kiri imbere bizarushaho kugenda neza”.

Ibihugu byitabiriye iyo myitozo ni u Rwanda, Angola, Botswana, Madagascar, Malawi, Maroc, Netherland, Congo Brazzaville, Ubutaliyani, Senegal, USA na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igisirikare na Police biriho kubera ko abantu banga kumvira imana idusaba gukundana.Aho kubikora,abantu bahitamo kurwana,gucurana ibyisi,kwiba,gusambana,etc...Ibyanditse muli bible imana idusaba,ntacyo bibabwiye.Nubwo bimeze gutyo,imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka (Ibyakozwe 17:31).Nkuko tubisoma ahantu henshi muli Bible,kuli uwo munsi imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa,nubwo ari bake (Imigani 2:21,22).Bizagenda nkuko imana yabigenje ku gihe cya Nowa,hashize imyaka 4300.Icyo gihe,imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga.Abandi biberaga mu byisi gusa,ntibite kubyo NOWA yababwiraga byerekeye imana.Nkuko Yakobo 4:4 havuga,kwibera mu byisi gusa bituma uba umwanzi w’imana.Bityo ntuzazuke ku munsi wa nyuma kandi ntuzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi (2 Petero 3:13).

Gatare yanditse ku itariki ya: 29-08-2018  →  Musubize

Nonese ko ariko isi imize , urumva byahinduka , Ugirango abantu bakora Ibyaha kuko batabizi ko ari bibi , Igisirikare na Police ni ubuyo abantu babonye bakwifashisha mukuzana ituze mubantu nubwo bigoye

jmv yanditse ku itariki ya: 30-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka