Dore uko wateka ibiryo ku giceri cya 50Frw gusa

Abiga mu Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Tumba bagaragaje igicanwa kigurwa 50Frw, gishobora guteka ibiribwa bihira amasaha abiri.

Bamwe mu biga muri IPRC-Tumba bakoze ibicanwa bituma habaho kugabanya ikoreshwa ry'ibiti
Bamwe mu biga muri IPRC-Tumba bakoze ibicanwa bituma habaho kugabanya ikoreshwa ry’ibiti

Ibyo ni bimwe mu bikorwa iri shuri rivuga ko ryagezeho ubwo ryizihizaga isaburu y’imyaka 10 rimaze rishinzwe kuri uyu wa kane tariki 23 Kanama 2018.

IPRC Tumba rivuga ko ryibanda ku biboneka mu Rwanda rigatanga umuriro w’amashanyarazi, gukora no gusana ibikoresha amashanyarazi, no kuvumbura no gusakaza ikoranabuhanga ritandukanye.

Ministiri w'Uburezi, Dr Eugene Mutimura yasabye Ishuri Rikuru rya IPRC-Tumba kugeza ibyo rikora ku baturage, harimo uburyo bwo guteka buhendutse
Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yasabye Ishuri Rikuru rya IPRC-Tumba kugeza ibyo rikora ku baturage, harimo uburyo bwo guteka buhendutse

Abiga muri IPRC akora ibintu byifashisha ingufu zisubiza nk’imirasire y’izuba, ibisigazwa by’ibikomoka ku biti n’ibyatsi hamwe na biyogazi, bakabasha gukora imirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, guteka no guterura ibintu biremereye.

Esther Maniraho wiga mu mwaka wa kabiri ibijyanye n’ingufu zisubiriza, yagaragaje ikara yabumbye mu ifu y’amakara n’ibyatsi, ngo rishobora guteka ibiribwa bimara amasaha abiri ku ziko.

Agira ati "Ngira ngo urabona ko gutekesha iri kara ntaho wahurira n’umwotsi, rigurwa igiceri cya 50Frw gusa ubundi ugateka ibiryo byawe kugeza ku masaha abiri".

Avuga ko umuntu utabona aho agurira imbabura itekesha iryo kara n’iforomo yo kuribumba, ngo ashobora kwibumbira aye makara akoresheje intoki.

Maniraho asobanura ko ifu y’ibyatsi hamwe n’iy’amakara umuntu ayivanga n’amazi make akabumba uducanwa duto duto, akatwanika ku zuba, twamara kuma akadushyira ku mbabura isanzwe agateka.

Bakoze uburyo bushyushya amazi hakoreshejwe imirasire y'izuba
Bakoze uburyo bushyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba

Ubwo yari amaze gusura ibikorwa IPRC-Tumba, Ministiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ari kumwe n’abafatanyabikorwa barimo Abayapani, yasabye IPRC gusakaza ibikorwa byayo mu baturage.

Ati ”Politike y’uburezi isaba ko ubumenyi bugaragazwa n’amashuri bugomba kugezwa ku baturage, ni byo tubakangurira. Ndumva muri uyu mwaka hari imurikabikorwa bagomba kugaragarizamo ibi bikorwa”.

IPRC yahuguye mu bijyanye n'ikoranabuhanga abanyeshuri bahawe ibihembo na Imbuto Foundation
IPRC yahuguye mu bijyanye n’ikoranabuhanga abanyeshuri bahawe ibihembo na Imbuto Foundation

Ubuyobozi bw’ishuri IPRC-Tumba buvuga ko buzakora ibintu ibicuruzwa byinshi byo kwitegura iryo murikagurisha rizaba rihuje amashuri makuru na kaminuza zo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Mu myaka 10 IPRC Tumba rimaze rishinzwe ryashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 1,835.

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda iritera inkunga y’ibikoresho n’impuguke zitanga ubunararibonye, yishimira ko 97.4% by’abakoresha bashima imikorere y’abize muri IPRC-Tumba.

Ambasaderi Takayuki Miyashita yijeje ko u Buyapani bugiye kugirana na IPRC-Tumba amasezerano mashya, nyuma y’andi yari amaze imyaka itanu yakoreshejwemo amadolari ya Amerika miliyoni icyenda.

Ministeri y'Uburezi hamwe na Ambasade y'u Buyapani bashima ibikorwa by'ishuri IPRC Tumba
Ministeri y’Uburezi hamwe na Ambasade y’u Buyapani bashima ibikorwa by’ishuri IPRC Tumba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ayo makara ko tuyashaka aboneka he?

ALPHONSINE yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

muraho ayomakara yageze ku isoko cg ni abobanyeshuri bayakoresha gusa?

ni Gabriel yanditse ku itariki ya: 29-08-2018  →  Musubize

Iprc tumba ni sawa barashoboye cyane ,gusa nkuwo wamakara kuki atakuihangira imirimo akazenguruka Kigali buri rupango ababaza nimba ntawamugurira KO yabona amafranga atabona naho ayashyira.

gasigwa ernest yanditse ku itariki ya: 26-08-2018  →  Musubize

Hello!
Aya makara umuntu yayakura he ?

Chrissy yanditse ku itariki ya: 25-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka