Zimbabwe: Perezida Kagame yashyigikiye Mnangagwa warahiye

Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yitabiriye irahira rya Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uherutse gutsinda amatora n’amajwi 50.8%.

Ibiganiro byari byose hagati ya Perezida Kagame na bagenzi be, harimo uwa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa (ibumoso) na Perezida Mnangagwa warahiye
Ibiganiro byari byose hagati ya Perezida Kagame na bagenzi be, harimo uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa (ibumoso) na Perezida Mnangagwa warahiye

Perezida Kagame yageze mu Murwa mukuru Zimbabwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kanama 2018, mbere gato y’uko irahira nyirizina ritangira.

Perezida Mnangagwa akoze amateka yo kuba Perezida wa kabiri wa Zimbabwe, nyuma y’uko kuva Zimbabwe yabona ubwigenge mu 1980 nta wundi mu perezida wigeze ayiyobora atari Robert Mugabe.

Gusa amatora aheruka gutsinda ntiyari yorohewe n’uwo bari bahanganye ari we Nelson Chamisa wari uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe.

Perezida Kagame yifurije ishya n'ihirwe mugenzi we wa Zimbabwe warahiye
Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we wa Zimbabwe warahiye

Intsinzi ya Perezida Mnangagwa wari uhagarariye ishyaka rya Zanu PF ari na ryo Mugabe yaturukagamo, yemejwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Zimbabwe nyuma y’uko Chamisa yari yatanze ikirego atishimiye ibyavuye mu matora.

Bamwe mu bayabozi bari bawitabiriye barimo Perezida wa Zambia Edgar Lungu, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila na Jakaya Kikwete wigeze kuyobora Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose nitegerejeaya mafoto uburyo Emmerson na Ramaphosa Bari guseka mu Cyongereza bagaragaza ibyishimo birenze cyane ariko Perezida wacu Mwiza Kagame ariguseka gitore atuje mu Kinyarwanda,.biranshimisjije

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 4-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka