Rubyiruko mwifitemo impano z’ubuhanzi, aya mahirwe ntabacike!

Mu kigo cyagenewe ibikorwa by’imurika rishingiye ku muco kiri ahahoze hitwa Camp Kigali hatangirijwe ku mugaragaro gahunda yiswe ArtRwanda-Ubuhanzi igamije guteza imbere ubuhanzi mu rubyiruko.

Manzi Jackson umwe mu bagaragaje impano yo gushushanya
Manzi Jackson umwe mu bagaragaje impano yo gushushanya

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi atangiza iki gikorwa ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018, yavuze ko iki ari igisubizo ku mpano z’abana b’Abanyarwanda.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko imirimo izahangwa biturutse kuri uyu mushinga, izatanga umusanzu ku bukungu by’Igihugu muri rusange, hakemurwa ikibazo cy’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko.

Yagize ati “Ubu ni uburyo bwo kugira ngo urubyiruko ruteze imbere impano rufite rwihangira imirimo.

“Murabona ko hazabamo ubufasha cyane cyane bw’amafaranga ku bazaba bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi kugira ngo bagure ibikorwa byabo, bihangire umurimo ariko bahange umurimo no ku bandi. Na none hazabaho uburyo bwo kubakurikirana umunsi ku wundi.”

igihangano cye yagishushanyije ako kanya agaragaza ko urubyiruko rwishyize hamwe hari ubushake bwo kurufasha kuzamuka
igihangano cye yagishushanyije ako kanya agaragaza ko urubyiruko rwishyize hamwe hari ubushake bwo kurufasha kuzamuka

Gahunda yo gushakisha impano z’ubuhanzi mu rubyiruko ihuriweho na Minisiteri y’urubyiruko, Minisiteri ya Siporo n’Umuco na Imbuto Foundation.

Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi, asobanura ko iki ari igihe nyacyo cyo kubyaza ubuhanzi umusaruro bugatunga ba nyirabwo ari na ko buzamura ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Ntabwo ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’indi mirimo itandukanye byonyine bishobora kutugeza aho twifuza kugera. Ni byiza ko dutekereza n’ibindi byiciro by’imirimo bishobora kuba byabyazwa umusaruro."

Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rwifitemo impano z'ubuhanzi kudacikwa n'aya mahirwe
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rwifitemo impano z’ubuhanzi kudacikwa n’aya mahirwe

Gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi izakorwa hashakishwa abafite impano mu bugeni, umuziki, kuririmba, kubyina, gushushanya, ikinamico, imideli, gufotora, gukina filime, n’ubuvanganzo harebwa abafite impano kurusha abandi by’umwihariko mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 y’amavuko.

Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo by’amafaranga bizatangazwa irushanwa ritangiye, baterwe inkunga, bahabwe n’amahugurwa yo kubafasha kwagura impano kandi bahabwe n’amasomo yo kunoza ubuhanzi bwabo.

Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi asanga impano z'Ubuhanzi na zo zikwiye kurushaho kwitabwaho
Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi asanga impano z’Ubuhanzi na zo zikwiye kurushaho kwitabwaho

Amarushanwa y’ibanze ya ArtRwanda - Ubuhanzi aratangira mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu Kuboza muri uyu mwaka wa 2018. Amajonjora y’ibanze azabera mu bice bya Rubavu, Rusizi, Huye, Kayonza, Musanze na Kigali.

Urubyiruko rwifitemo impano z’ubuhanzi rukaba rushishikarizwa kuzayitabira kugira ngo rutazacikwa n’aya mahirwe yarushyiriweho.

Hatanzwe ikiganiro kigamije gusobanura uko amarushanwa ateye n'akamaro kayo
Hatanzwe ikiganiro kigamije gusobanura uko amarushanwa ateye n’akamaro kayo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka