UN irashaka ko abagore biyongera mu babungabunga amahoro

Umuryango w’Abibumbye (UN) urashaka ko abagore biyongera mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi kuko bakiri bake kandi baba bakenewe ahavutse ibibazo.

UN yifuza umubare munini w'abagore mu butumwa bw'amahoro
UN yifuza umubare munini w’abagore mu butumwa bw’amahoro

Byatangarijwe mu kiganiro mbwirwaruhame cyatanzwe na bamwe mu bagore bari mu gisirikare no mu gipolisi bamaze igihe kinini muri gahunda zo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kuri uyu wa 22 Kanama 2018.

Icyo kiganiro bise “Women in Peacekeeping”, cyahawe abasirikare n’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bari mu mahugurwa mu Rwanda yiswe “Shared Accord 2018” agenewe bamwe mu bashinzwe kubungabunga amahoro, abera i Gako mu karere ka Bugesera.

UN itangaza ko kuva muri 2000 kugeza muri 2014, abagore bari 3% gusa mu gisirikare na 10% mu gipolisi, mu bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Intego y’uwo muryango ariko ngo ni uko mu mpera za 2018 abagore mu gisirikare bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro baba bazamutse bakagera kuri 15% naho mu gipolisi bakaba bageze kuri 20% muri 2020.

Abasirikare b'abagore baturutse muri Amerika
Abasirikare b’abagore baturutse muri Amerika

Umwe mu batanze ikiganiro, SSP Goretti Mwenzangu, yavuze ko abagore bafite uruhare runini mu gutuma igikorwa cyo kubungabunga amahoro kigenda neza.

Yagize ati “Hari ibibazo byihariye abagore n’abana wenda bari mu nkambi babwira abagabo cyane cyane nk’iyo bakorewe ihohoterwa. Twe rero barisanzura bakabitubwira, noneho tukabakorera ubuvugizi, tukabaherekeza aho bageza ibibazo byabo bityo bakabona ubutabera”.

Arongera ati “Kuba tutari benshi muri ibyo bikorwa ni uko n’ubusanzwe mu girikare n’igipolisi turi bake, bigaterwa n’uko mu mateka twumvaga ko ari akazi k’abagabo gusa. Icyakora ubu twamenye ko ari akazi nk’akandi, turashoboye kandi twumva imibare iziyongera tube twanaruta abagabo”.

UN yifuza umubare munini w'abagore mu butumwa bw'amahoro
UN yifuza umubare munini w’abagore mu butumwa bw’amahoro

Cpt Lausanne Nsengimana wo mu ngabo z’u Rwanda we yemeza ko igikewe ari amahugurwa ahagije ku bagore bityo n’umubare w’abajya mu gisirikare ukiyongera.

Ati “Nyuma ya Jenoside, abagore ba mbere bagiye mu gisirikare muri za 2001 na 2002, umubare wari uri hasi cyane ariko uragenda wiyongera n’ubwo udashimishije nk’uko UN ibishaka. Igikenewe n’amahugurwa ahagije bityo hakiyongera umubare ariko n’abantu bashoboye”.

Abo bagore bombi kimwe na bagenzi babo bakoze akazi ko kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Sudani y’Amajyepfo (Darfour), Centre Africa, Sierra Leonne na Sudani.

Abagabo na bo ntibahejwe muri ubu butumwa
Abagabo na bo ntibahejwe muri ubu butumwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko MAZINA, utangira kwandika uvuga ibintu bixima,ugasoza wandika ngo ibintu bitavugwaho rum we n’abandoned kandi udafitiye ikimenyetso Ko arise u kuri.
Injiji mbi ni izize koko

peerety yanditse ku itariki ya: 23-08-2018  →  Musubize

UN ifite abasirikare,abapolisi n’aba civilians barenga gato 110 000 mu bihugu bigera kuli 14,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".UN Mission imaze igihe kurusha izindi ni UNDOF iba muli Golan Heights kuva muli 1974.UN Missions zose zikoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Bible ivuga ko abantu badashobora kwiyobora neza (it doesn’t belong to man to direct his steps nkuko Jeremiah 10:23 havuga).

Mazina yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka