Doku yateje impaka asiga u Bubiligi mu Gikombe cy’Isi 2026 akajya kwita ku mugore wibarutse
Rutahizamu wa Manchester City n’u Bubiligi ukina aca ku ruhande, Jeremy Doku, yateje impaka nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu iri mu gihe cy’Igikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ajya kuba hafi umugore we wibarutse umwana wabo wa mbere.
Iyi nkuru yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuze ko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro ikipe y’Igihugu akayirutisha umuryango we, ndetse ko adakwiye kuyigarukamo cyangwa kuzongera kuyihamagarwamo ukundi.
Umugore wa Doku witwa Shireen byavugwaga ko yari kubyara mu cyumweru cya kabiri cya Nyakanga, mu gihe igikombe cy’Isi kizaba gikomeje, bishobora no kuba kizaba kigeze no muri 1/4 cy’irangiza. Gusa kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru yagiye hanze ko aribwo yibarutse umwana w’umuhungu, bahise bita "Praise".
Nyuma y’uko atangaje ko azajya kuba hafi y’umugore we mu gihe cyo kwibaruka, byakuruye impaka zikomeye gusa ariko Doku, avuga ko kuba ari umwana we wa mbere byatumye yumva ari ingenzi cyane kuba ahari muri uwo mwanya ukomeye mu buzima bwe. Yagize ati: “Ni umwana wanjye wa mbere, bityo rwose ndifuza kuba mpari.”
Nubwo hari bamwe babifashe nabi, hari n’abandi bashyigikiye icyemezo cye bavuga ko umuryango ugomba kuza imbere ya byose, mu gihe abandi bo bavuga ko inshingano zo gukinira igihugu zikwiye guhabwa agaciro kihariye cyane cyane mu marushanwa akomeye nk’Igikombe cy’Isi.
Bamwe mu bamunenze harimo n’umunyamakuru wa L’Equipe TV, France Pierron aho yavuze ko atishimiye na gato icyo cyemezo, agira ati: “Ibi birambabaje cyane. Iyo ubonye amahirwe yo gukina Igikombe cy’Isi, hari amagana y’abakinnyi babyifuza cyane hamwe banahasiga ubuzima.”
Yakomeje avuga ko Igikombe cy’Isi ari umwanya udasanzwe ku mukinnyi, kuko inzozi ziba zibaye impamo, bityo kubona umuntu witandukanya nabyo agiye kuba hafi y’umugore we ugiye kubyara, bitumvikana kuri we.
Pierron yanavuze amagambo yakuruye impaka agira ati: “Mbabarira, ariko se umubyeyi w’umugabo hari icyo afasha? Ni nk’inyongera gusa. Afata ukuboko, bagafata ifoto.”
Yongeyeho ko urugendo rurerure rw’amasaha 10, umunaniro ndetse n’amarangamutima azagarukana avuye kureba umwana we wa Mbere avuka, bishobora kugira ingaruka ku mikinire ya Doku mu gihe azaba agarutse mu irushanwa.
Ati: “Uzafata urugendo rurerure, unanirwe, unanyure mu bihe bikomeye by’amarangamutima… uzagaruka ute ukine neza? Umwana azahora ahari.”
Nubwo izo mpaka zakomeje kuba iz’urudaca, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi, kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko umukinnyi Jeremy Doku yagereye i Londres ku gihe, kugira ngo abe hafi y’umugore we Shireen mu gihe yiteguraga kwibaruka.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuganga w’ikipe, Brahim Hacene, yavuze ko Doku yari yabonye amakuru mbere y’umukino wabaye ku Cyumweru wahuje u Bubiligi na Iran ko igihe umugore we yagombaga kubyarira cyari cyegereje cyane.
Bagize ati: “Byagenze neza cyane, nyina, se n’umwana bose bameze neza. Jérémy azagaruka mu ikipe ku mugoroba wo ku wa Kabiri i Seattle.”
Mu bandi banenze Doku, harimo Peter Janssens umwe mu bamutoje akiri muto, yabwiye itangazamakuru ryo mu Bubiligi ko uyu musore yari yarafashe umwanzuro kuva kera.
Yagize ati: “Bishobora kumvikana nabi, ariko niba wahisemo kujya mu Gikombe cy’Isi, uba wahisemo no gukina. Umwana ntaho azajya.”
Undi wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, Gert Verheyen, we yabivuze mu buryo bwo gutebya, yibaza icyo Doku yari gukora mu gihe umugore we ari kubyara. agize ati: “Icyo ushobora kuvuga gusa ni, humura uramera neza."
Icyakora, nyuma y’igihe gito, umuriro ugurumana ku mbuga nkoranyambaga, France Pierron yaje gusaba imbabazi nyuma y’uko hari bamwe bamunenze kubera amagambo yatangaje ndetse n’ikinyamakuru akorera cya L’Equipe, cyatangaje ko kitandukanije n’ibyo yavuze.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku Cyumweru, ikinyamakuru L’Équipe ishami rya Siporo, cyatangaje ko cyitandukanyije n’amagambo yavuzwe n’umunyamakuru France Pierron, kuko yababaje benshi mu bakurikira ibiganiro byacyo.
Iri tangazo ryagiraga riti: “L’Équipe yitandukanyije n’aya magambo, kuko atandukanye n’indangagaciro zayo, kandi irasaba imbabazi umukinnyi uvugwa ndetse n’abarebaga ikiganiro bose muri rusange.”
L’Équipe yahise itangaza ko uyu mugore, Pierron ahise ahagarikwa kugeza tariki 03 Nyakanga 2026.
Umwe mu banenze uyu mugore, harimo umunyamideli n’umuhanzi, Caroline Salame, wanakiniye Canada mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Nouvelle-Zélande.
Yabwiye Pierron ku mbuga nkoranyambaga ati: “Biteye isoni. Nk’umuntu wakinnye Igikombe cy’Isi kandi akanabyara, ndakubwira ko ikintu gikomeye kurusha ibindi nakoze mu buzima bwanjye kandi nishimira cyane ari ukuzana umwana ku Isi.”
Yongeraho ko atazi uko yari kubigeraho adafite umugabo we hafi ye, ashimangira ko mu gihe cyo kubyara bishobora kugorana cyane kandi ko hari byinshi bishobora kubaho mu gihe icyo ari cyo cyose.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|