Harigwa uko ubushakashatsi ku by’ubuzima bwabyazwa umusaruro

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo gushaka uko abashakashatsi n’abanyeshuri muri za kaminuza bakora ubushakashatsi ku by’ubuzima bwazajya bumenyekana kugira ngo bwifashishwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi

Byatangarijwe mu nama yahuje MINISANTE, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), abashakashatsi batandukanye ndetse na bamwe mu banyeshuri muri za kaminuza kuri uyu wa 24 Kanama 2018, igamije kureba uko ubushakashatsi bakora mu rwego rw’ubuzima bwabyazwa umusaruro.

Clarisse Musanabaganwa ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri RBC, avuga ko kwegera abashakashatsi ari ingenzi kuko ibyo bakora ari byo biherwaho n’abafata ibyemezo.

Yagize ati “Ubushakashatsi ku buzima busanzwe bukorwa ariko icyo tugamije ni ukongera ubufatanye n’abashakashatsi babihoramo ndetse n’abanyeshuri babukora mu masomo yabo kugira ngo bwose bujye bugaragara. Bizafasha abafata ibyemezo, kubifata bashingiye ku byerekanywe n’ubushakashatsi”.

Arongera ati “Ibyo ni ingenzi rero, urugero nko ku ndwara ya malariya, habaho buri gihe ubushakashatsi bwerekana uko imiti iri mu gihugu ihangana n’iyo ndwara. Ibyo bituma abafata ibyemezo bamenya niba iyo miti yakomeza gukoreshwa cyangwa igasimburwa”.

Christine Ashimwe, umwe mu bamuritse ubushakashatsi bwabo, yakoze ku ndwara yo kuvura kw’amaraso (Blood clots) akaba ngo yabitewe n’uko henshi ku bigo nderabuzima batayimenya kandi yica.

Ati “Kubera ko iyo ndwara nanjye nayirwaye, byatumye nyikoraho ubushakashatsi nsanga abantu benshi batayizi. Ikunze gufata abagore bakimara kubyara, yica vuba iyo idakurikiranywe byihuse kandi henshi mu bigo nderabuzima ntibahita bayimenya ikaba yakwica umuntu kubera kutamenya”.

Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye bazobereye mu by'ubuzima
Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye bazobereye mu by’ubuzima

“Ifata igice cy’umubiri runaka, yatinda kuvurwa twa tubumbe tw’amaraso tukimukira wenda mu bihaha hanyuma mu bwonko ari bwo umuntu aba ‘paralysé’ akaba yanapfa. Ni ngombwa rero ko imenyekana, abafata ibyemezo bakareba icyakorwa kugira ngo kuyimenya no kuyivura byorohe”.

Ubushakashatsi bwe bwerekana ko mu bantu 150 yabajije mu bitaro bitatu bikuru byo muri Kigali, 14 bonyine ari bo bazi iby’iyo ndwara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko gufatanya n’abashakashatsi bose biteza imbere ubuvuzi.

Ati “Kudashyira hamwe no kutaganira ku mikoranira bituma hari amahirwe atakara kuko hari nk’umuntu uba yaravumbuye ikintu gishobora kudufasha. Ni ngombwa rero ko duhura kenshi, dusangire ibyo twagezeho bityo duteze imbere urwego rw’ubuzima duhanahana ubunararibonye”.

Akomeza avuga ko kongera ingufu mu mikoranire bizatuma n’abandi bazajya bakora ubushakashatsi runaka mu rwego rw’ubuzima bazajya babumenyekanisha bitabaye ngombwa ko Minisiteri ari yo ijya kubashaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka