Musanze: Uruganda rushya rwa sima ruzatanga imirimo 2000

Mu gice cyahariwe inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, hatangiye kubakwa uruganda ruzatunganya sima, kurwubaka bikazaha akazi abaturage bagera muri 2000.

Hashyizweho ibuye ry'ifatizo aho uru ruganda rugiye kubaka
Hashyizweho ibuye ry’ifatizo aho uru ruganda rugiye kubaka

Urwo ruganda rwitwa Primecement, ruzubakwa kuri hegitari 22 ziherereye mu kibaya bizwo kirimo amakoro menshi.

Abaturage bari basanzwe bahakorera ubuhinzi bizera ko urwo ruganda ruzahindura ubuzima bari babayemo bagatangira gukorera amafaranga, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Kajyambere Abdou.

Agira ati ‘’Aha hantu uruganda ruje, nari umwe mu bahafite isambu. Nishyuwe miliyoni zisaga 21Frw ngura ubutaka ahandi, nubaka n’amazu harimo n’iy’ubucuruzi. Urwo ruganda ruraje ruduhe n’akazi.”

Biteganijwe ko nibura mu kwezi kwa Kanama umwaka utaha wa 2019 icyiciro cya mbere cy’imirimo y’urwo ruganda kizaba gitangiye.

Urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 600 bya sima ku mwaka. Hazakurikiraho icyiciro cya kabiri kizarangira rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni miliyoni imwe n’igice.

Umuyobozi mukuru wa Melbrigde Group yo mu Budage ari nayo ishinzwe imirimo yo kubaka urwo ruganda, Fancesco De Martino avuga ko ari inkuru nziza ku bazakenera akazi.

Ati "Tuzakenera abadufasha muri iyi mirimo y’ubwubatsi, bitume n’abasaga 2000 baturiye aka gace babona imirimo. Kandi na nyuma yaho hazakomeza n’ibindi bikorwa bitanga amahirwe ku bakeneye imirimo.”

Mu gihe urwo ruganda ruzaba rutangiye kubakwa, ruzatanga akazi ku baturage 2000
Mu gihe urwo ruganda ruzaba rutangiye kubakwa, ruzatanga akazi ku baturage 2000

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abayobozi batandukanye barimo n’umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa urwo ruganda kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018.

Yongeyeho ko Primecement izafasha mu guhangana n’ikibazo cya sima bivugwa ko idahagije mu Rwanda, bikiyongeraho n’uko bazakora mu buryo butangiza ikirere kubera ikoranabuhanga bazanye.

Guverineri Gatabazi yavuze ko urwo ruganda ruje mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubyongerera agaciro.

Ati “Ni uburyo buje bwiyiyongera ku busanzweho buzafasha mu kuzamura ubukungu mu byiciro binyuranye by’Abanyarwanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka