
Nyuma y’amezi atatu yatoje Musanze Fc, Seninga Innocemt kuri iki cyumweru yemejwe n’ikipe ya Bugesera Fc nk’umusimbura wa Ndizeye Jimmy utarumvikanye n’ikipe ngo bakomezanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Seninga yatangaje ko azafasha ikipe ya Bugesera kwitwara neza uyu mwaka.
"Intego ya mbere ni ukuzamura abana b’abanyarwanda, by’umwihariko abavuka mu karere ka Bugesera."
"Iteka aho ngiye nsaba kujyana Staff yanjye, na Bugesera yarabinyemereye ubu nzizanira abo tuzakorana bose kuva ku muganga, abatoza bungirije ndetse n’umutoza w’abanyezamu."
Seninga yatangaje ko akeneye byibura abakinnyi barindwi barimo Kambale Salita Gentil yahoze atoza muri Etincelles Fc.
Seninga Innocent kugeza ubu akaba ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi
National Football League
Ohereza igitekerezo
|