Uruhare rw’abikorera mu gutuma igihugu kidatega amaboko rurashimwa

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko Abanyarwanda bakomeje guteza imbere urwego rw’abikorera, mu gihe kitari kire kire igihugu cyakwihaza 100% by’ingengo y’imari gikoresha.

Abasora bahembwe mu Ntara y'Amajyepfo bafata ifoto y'urwibutso
Abasora bahembwe mu Ntara y’Amajyepfo bafata ifoto y’urwibutso

Miniteri y’imari n’igenamigami igaragaza ko kugeza ubu ingengo y’imari igeze hejuru ya miliyali 400Frw, agizwe n’inkunga ituruka hanze ingana na 16% gusa,

Kuva mu 1998, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kigaragaza ko kinjije miliyari 1,252.6 ku ntego ingana na miliyari 1, 215.2 cyari kihaye. Iyi ntego yagezweho 103.1%, bivuga ko harenzeho miliyari 37.4 Frw.

Ikoranabuhanga mu kwinjiza imisoro, kurwanya magendu, ibikorwa remezo by’ubucuruzi, ubuhahirane n’amahanga ni bimwe mu byatumye imisoro ikomeza kuboneka n’ubwo byose bitarajya ku murongo neza.

Imikorere inoze ni yo Minitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana aheraho avuga ko n’ubwo nta wahita wemeza igihe u Rwanda ruzigenga ku ngengo y’imari 100%, ariko ngo kurushaho kunoza imikorere byatuma iyo ntego igerwaho bidatinze.

Agira ati “Ntitwavuga ko umwaka uyu n’uyu twaba twamaze kwihaza ku ngengo y’imari 100%. Ariko niba dusigaye dukoresha gusa 16% by’inkunga urumva ko dukoze neza twayivaho vuba”.

Minisitiri muri MINICOM Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri muri MINICOM Dr Uzziel Ndagijimana

Mu basoze neza uyu mwaka mu Karere ka Muhanga, hahembwe Centre Saint Andre Kabgayi ikora ibijyanye n’amahoteri no kwakira abantu ndetse n’ikigo giteza imbere ubukerarugenda bushingiye ku muco AZIZ.

Uhagarariye AZIZ avuga ko guhembwa ntawe bitabera kandi bigerwaho iyo wakozeneza ukubahiriza n’inshingano zawe,kutabikora ngo ni ukuba nk’imungu mu bishyimbo.

Ati “Kudatanga imisoro ni nko kuba imungu, ni ukumunga ubukungu bw’igihugu kandi nyamara ari bwo bugize buri munyarwanda wese”.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 RRA ishinzwe, byahuriranye n’umunsi mukuru w’abasora ku nshuro ya 16, abasora bu mu Karere ka Ruhango bo bagaragaje ko hakiri imbogamizi mu bucuruzi zishobora kubangamira uburyo bwo kwinjiza imisoro.

Muri zo, hagaragajwe ikibazo cy’abacuruzi bahura n’ibihombo bya hato na hato ntibagire icyo bafashwa bagahitamo gufunga imiryango.

Umuyobozi wa RRA Richard Tushabe, avuga ko abacuruzi batangiye batazongera kwaka umusoro w'ipatanti kugeza ku mya ibiri
Umuyobozi wa RRA Richard Tushabe, avuga ko abacuruzi batangiye batazongera kwaka umusoro w’ipatanti kugeza ku mya ibiri

Hari kandi umusoro w’ipatante ubangamiye abacuruzi bashya ndetse no gushyirwa mu byiciro byo gutanga imisoro uva ku usora muto ujya ku munini.

Richrd Tusabe, umuyobozi wa RRA, yavuze ko abacuruzi ibihumbi 54 bashyizwe mu byiciro badakwiye basonewe ibihano bari baciwe kandi basubizwa mu byiciro basanganwe.

Yavuze ko kandi hari gahunda yo gufasha abacuruzi bahura n’ibihombo kimwe no gukuriraho abatangiye gucuruza imisoro y’ipatante bakabanza kunguka.

Ati “Niba umucuruzi afite inyota yo gutangira ukamuca amafaranga y’ipatanti, bivuze ko ahita akora muri cya gishoro kandi ataratangira kunguka. Ubundi mbere wajyaga mu bucuruzi umaze kwishyura ipatanti, ariko nibura bazajya bayakwa bamaze imyaka ibiri mu bucuruzi”.

Abasora bo mu Ntara y'Amajyepfo baje kwizihiza umunsi w'abasora
Abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo baje kwizihiza umunsi w’abasora

RRA na MINECOFIN bizeza abasora ko aho bagize ikibazo bajya bitabaza izo nzego zombi kugira ngo bikemuke. Bemeza ko ntawe uzahutazwa kuko usora ari we igihugugu gikuraho ubushobozi mu gihe yakoze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka