Mu myaka yashize, mu Karere ka Nyaruguru hakunze kuvugwa ikibazo cy’inzara, ariko kuri ubu, hari ikibazo umusaruro w’ingano wabaye mwinshi bikagera n’aho ubura isoko.
Umwe mu bahinzi b’ingano bo muri ako karere Karengera Narcisse, atanga ingero za Koperative azi zifite umusaruro w’ibigori uri hagati ya toni ebyiri n’umunani zaheze mu bigega kubera kubura aho babigurisha.
Agira ati “Hari nka koperative nzi ifite toni umunani yaburiye isoko. Hari n’ifite toni ebyiri ndetse n’ifite toni eshatu.”
Mbonyumuvunyi Gratien, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Ruheru muri ako karere, nawe yemeza ko hari ikibazo cy’isoko ry’ingano, kuko Koperative UNICOOPAGI yaziguraga yabihagaritse.
Ati “Ubu zigurwa n’umuntu umwe ukora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro. Abaturage baraza bakirirwa batonze ngo abagurire, zimwe akazifata abandi bakazitahana. N’abo azifatiye rimwe arabishyura, ubundi akababwira ngo bagende bazagaruke kureba amafaranga.”
Mbonyumuvunyi yongeraho ko kuba umuguzi ari umwe bituma ahenda abaturage, ugasanga atanga 300Frws ku kilo kandi mbere barakigurishaga 350Frw.
Ndayisaba Pascal ni we mucuruzi urangura ingano ku Ruheru. Avuga ko atabasha kuzigura zose kuko nta gishoro gifatika afite, kandi ngo heze na nyinshi cyane ku buryo aramutse afite amafaranga yahakura na toni 100.
Habitegeko François, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko batangiye gushakira igisubizo icyo kibazo cy’isoko.
Ati “Twari twagerageje kwegera Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita biribwa (PAM), ngo turebe niba yabagurira, batubwira ko batakigura ibigori kuko abo bafasha babaha amafaranga. Ariko hari ibindi bigo bigura umusaruro, ni byo tugiye kwegera.”
Avuga ko ibyo bigo na byo nibitagura uwo musaruro, bazashaka uko abahinzi bafashwa kujya bahunika imyaka kugira ngo bazayigurishe igihe ibiciro bimeze neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|