Ibihugu 22 biraza i Kigali mu irushanwa Nyafurika rya Karate

Bwa mbere mu mateka, ibihugu birenga 20 byo muri Afurika bigiye kwitabira irushanwa ry’Afurika rizabera mu Rwanda guhera ku wa Kabiri tariki ya 28 Kanama 2018.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushannwa nyafurika ya Karate
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushannwa nyafurika ya Karate

Ngarambe Vanily Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu izina rya bagenzi be bose ahagararirye, yavuze ko biteguye kwegukana imidari aho buri wese azahatanira kwegukana nibura umudari wa Feza.

Yagize ati "Ni ubwa mbere ikipe igaragayemo umubare munini w’abakinnyi kandi bashoboye, buri mukinnyi gahunda afite, ni ukugera ku mukino wa nyuma kuko tuzaba twanakiriye irushanwa."

Ngarambe Vannelly Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Karate
Ngarambe Vannelly Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Karate

Nkuranyabahizi Noel umutoza usanzwe utoza abo bakinnyi, nawe yatangaje ko abakinnyi be bahagaze neza kandi bazahesha u Rwanda ishema.

"Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni intsinzi kuko birashoboka ugereranije n’uko ikipe ihagaze, ndetse n’imyitozo bakoreshejwe irimo n’inyongera y’umutoza waturutse muri Egypt"

Iryo rushanwa rizabera mu nzu ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo ahazwi nko ku cyicaro cya FPR Inkotanyi, Ni irushanwa rizaba guhera tariki 28/08 kugera tariki 02/09/2018.

Rikazaba riri mu cyiciro cy’abakuru kizaba gikinwa ku nshuro ya 17, n’icyiciro cy’abato "Junior" kizaba gikinwa ku nshuro ya cyenda, hombi mu bahungu n’abakobwa.

Kugeza ubu, hamaze kwiyandikisha ibihugu 22 bishobora kuziyongera bikagera kuri 27, bikaba ari ubwa mbere ryitabiriwe n’ibihugu byinshi, rikazatwara ingengo y’imari isaga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka