
Aba 40 hitezwe ko bakurwamo abitabazwa mu gihe muri abo 32, hagira ugira ikibazo ntashobore gukomezanya imyitozo na bagenzi be.
Icyatangaje abantu kigatuma bibaza niba ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru FERWAFA rikurikirana abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze, ni uko ku rutonde rwa 40 b’abasimbura hagaragaraho Rushenguziminega Quentin bavuga ko akinira ikipe ya FC Lausanne kandi amaze imyaka 2 ayivuyemo.

Uyu musore wahoze ari nimero 10 w’Amavubi, ku rutonde rw’abasimbura bigaragara ko akinira FC Lausanne yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi kandi aheruka kuyikinira mu 2016 ubwo yari igikina mu cyiciro cya kabiri.
Quentin Rushenguziminega w’Imyaka 26 ubu akina mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cy’u Busuwisi mu ikipe ya Stade-Lausanne Ouchy agezemo mu mpeshyi za 2018, avuye mu ikipe ya Yverdon Sports .
Uyu musore wavukiye mu Busuwisi ahitwa i La Sarraz ku mubyeyi w’Umusuwisi n’Umunyarwanda yatangiye gukinira Amavubi 2015, aho amaze kuyakinira imikino 5.
Ikindi kigaragaza ko FERWAFA idakurikirana abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze, ni uko mu kiganiro Mashami Vincent utoza Amavubi yagiranye na Rushenguziminega ku murongo wa Telefoni mbere y’uko amushyira ku rutonde yari yamubwiye ko akinira ikipe yitwa Stade-Lausanne Ouchy, ariko FERWAFA iguma kwiyandikira FC Lausanne aherukamo mu myaka ibiri ishize.
Kuba yasohotse ku rutonde rw’abasimbura mu Mavubi nk’umukinnyi wa FC Lausanne aherukamo imyaka ibiri ishize, bigaragaza ko FERWAFA idakurikirana abakinnyi bakina hanze, bigatuma rimwe na rimwe FERWAFA itangaza amakuru atari yo.

Byari bikwiye ko Umuyobozi wa FERWAFA cyangwa se n’Umutoza w’Amavubi bihagurukira bakajya kugenzura kugira ngo bamenye uko bahagaze, mbere yo guhamagarwa.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
First of all we appreciated with ur analysis to the national team were appointed.bt there are some Mistakes was been there ,I don’t agree with head coach Mashami Vicent To Call all 72 Players are so many we see that,it is the kinds of extravagance of economy during 2 weeks only << gyz Vicent Uburo bwinshi ntibugira umusururu > nibambeshya ubaze Paul Muvunyi urutonde conclaves yajyanye muri Algeria no mu Kenya umusaruro urivugira ,Nkiyo ticket izavana umuntu muri Suisland nziko yabagaburira muminsi itarenze 15 bagiye kwiteguramo Bose barya kd bananywa neza.
Yewe hano muri Suisse Championa yaho ntaho itaniye niyo mu Rwanda Equipe ipfa gukomera hano ni FC Bâle naho izindi zose ziraciriritse.ahubwo hari umwana hano ufite 17 ans avanze umutariyano n’umunyarwanda kandi akina muri 2em division aho kuzana Quinte mwazana uwo mwana