
Mu mukino wa basketball waberaga i Bamako mu gihugu cya Mali, Amavubi y’abatarenge imyaka 18 yatsinze Algeria amanota 81-63.
Ikipe ya Algeria yatangiye neza irusha cyane u Rwanda agace ka mbere k’umukino 21-9. Nyuma yo gutangira nabi, abasore b’umutoza Murenzi Yves ntibacitse intege kuko bagiye kuruhuka u Rwanda ruri imbere amanota 36 kuri 28 ya Algeria.
Agace ka gatatu, Amavubi yakomeje kwongera intera y’amanota imbere ya Algeriya n’amanota 24 kuri 17.
Nkundwa Thierry yaje kwigaragaza aho yatsinze muri rusange amanota 31 yafashije u Rwanda kwegukana intsinzi ya mbere 81 kuri 63 ya Algeria.
Kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda ruzahatana na Tunisia imwe mu makipe akomeye muri iri rushanwa riri kubera I Bamako muri Mali.

National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki ubyise kwikura imbere ya algeria ubwo iyo difference urabona ari nto?