Polisi y’u Rwanda ku isonga mu kugirirwa icyizere muri Afurika

Polisi y’igihugu yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa 13 ku rwego rw’isi mu kunoza akazi kayo no kugirirwa icyizere mu baturage.

Abaturarwanda bashima Polisi uburyo bafatanya mu gucunga umutekano
Abaturarwanda bashima Polisi uburyo bafatanya mu gucunga umutekano

Urwo rutonde rwakozwe n’Ikigo cya World Economic Forum gisanzwe gisohora intonde zitandukanye zigaragaza uko ibihugu byitwara mu bice bitandukanye birimo iby’ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri urwo rutonde rugizwe n’ibihugu 137, nta gihugu cyo muri Afurika kiri mu 10 bya mbere. Kuri uru rutonde kandi ibihugu biyobowe na Finland, muri Afurika u Rwanda ni rwo ruza ku mwanya wa hafi wa 13.

Igitangaje ni uko urwo rutonde rugaragaraho ibihugu bibiri bya Afurika gusa, ari byo u Rwanda na Misiri iri ku mwanya wa 50.

Polisi y'u Rwanda yashyize ingufu mu guhugura abakozi bayo ku bunyamwuga
Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu mu guhugura abakozi bayo ku bunyamwuga

Polisi y’u Rwanda izamutse ku buryo bwihuse kuri uru rutonde, ni na yo nto muri Afurika kuko imaze imyaka 18 gusa ishinzwe.

Polisi yahozeho mbere ya Jenoside yari Polisi ikorera ku rwego rwa komini gusa, yitwaga “Police Communale”. Mu 2000 ni bwo Leta y’Ubumwe yashyizeho Polisi y’Igihugu “Rwanda National Police.”

Ishyira n'imbaraga mu gushaka ibikoresho bigezweho kandi byihutisha akazi ikora
Ishyira n’imbaraga mu gushaka ibikoresho bigezweho kandi byihutisha akazi ikora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,RNP ni intangarugero muli Afrika.Urugero,ntabwo barya ruswa cyane nk’ahandi.Kandi bafite discipline.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Police cyangwa abasirikare bazabamo,kubera ko abantu bazaba bakundana kandi bakora ibyo imana idusaba.Abantu bakora ibyo imana itubuza (abicanyi,abarwana,abasambana,abajura,abarenganya abandi,abakora amanyanga,abarya ruswa,etc...),bose imana izabarimbura ku munsi w’imperuka uri hafi,isigaze abantu bayumvira gusa (Imigani 2:21,22).Ikibabaje nuko mu bazarimbuka hazaba harimo n’ibihumbi byinshi by’abapolisi n’abasirikare bakora ibyo imana itubuza.

Karake yanditse ku itariki ya: 24-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka