Kuki Kaminuza y’u Rwanda yongeye guhindagura amashami yayo?

Hashize iminsi Kaminuza y’u Rwanda yimura amashami yayo bya hato na hato, ugasanga abanyeshuri bayo bahora mu nzira bimuka, ibyo bigatuma batiga neza kuko badatekanye.

Kaminuza y'U Rwanda yongeye kwimura amashami yayo
Kaminuza y’U Rwanda yongeye kwimura amashami yayo

Urugero rufatika ni ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi byari byarakuwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bikazanwa i Kigali, ubu icyemezo kikaba cyarafashwe ko muri uyu mwaka ayo mashami azasubizwa i Huye.

Bamwe mu banyeshuri bigaga muri ayo mashami bakomeje kwinubira ibyo byemezo, abandi bakabyishimira bitewe n’inyungu za buri wese.

Nubwo hari abo bishimisha abandi bikabababaza, bose bahurira ku kwibaza impamvu ifatika ituma Kaminuza y’u Rwanda ihoza abanyeshuri mu nzira bimuka, aho kubafasha kwiga neza batuje.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2018, KT RADIO ibinyujije mu Kiganiro "UBYUMVA UTE?", yatumiye Umuyobozi wungirije wa UR ushinzwe iterambere rya Kaminuza, Dr Muligande Charles.

Muri icyo kiganiro gitambuka kuri KT Radio, guhera ku wa mbere kugeza ku wa Kane, Saa moya n’igice kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro (19h30- 20h30), Dr Muligande arasobanura byimbitse impamvu ifatika y’iryo yimurwa ry’amashami ya Kaminuza, inyungu yaryo ndetse n’amaherezo yaryo.

KT RADIO yumvikana mu gihugu hose ku mirongo ikurikira : 96.7 FM i Kigali no mu nkengero zayo, 107.9 FM mu Majyepfo, 101.1 FM mu Majyaruguru, 102.0 FM mu Burasirazuba, ndetse na 103.3FM mu Burengerazuba.

Ivugira kandi ku murongo wa interineti kuri www.ktradio.rw, ndetse n’abakoresha ikoranabuhanga rya TuneIn nabo bakaba bashobora kuyikurikira neza nta makaraza.

Ntimucikwe n’iki kiganiro, kandi mushobora no kuza kugitangamo ibitekerezo kiri kuba, munyuze ku mirongo itandukanye ya telefone ari yo: 0783461595, cyangwa se 9670.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

murakoze nge nunva ibintu UR ikomeza kudukorera nabo wagirango ntibaba babitekerejeho niba umwaka ushize abantu barimuwe bavugako ari ugukomeza ireme ry’uburezi ubwo basanze bari batekereje nabi ? ESE noneho niba bavuga ngo ni ubwinshi bwa banyeshuri muri journalism hari ikibazo dufite nge nunva bajyana yo abatangiye bikazagenda biza aho kwimura abantu nk’inka nk’inka zidasaba ibyangombwa nkenerwa mu mibereho byinshi

Ukwibishaka samuel yanditse ku itariki ya: 23-08-2018  →  Musubize

Muraho neza kT radio iki kiganiro kije gikenewe kd mudukorere ubuvugizi kuko kwicara twimurwa biratubangamira haba mumibereho ndetse nimyigire ibaze kumva umuntu yiga akarangiza yize muri kaminuza 3 zitandukanye,nyagatare Gikondo na huye nukuri ibyo biraturushy muguhora twimukana ibikoresho kd ntacyo batugenera mwiryo yimurwa murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

ubutaha nnho bazabajyana i rusizi. it’s too much!!!

JYEWW yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka