46% by’abapfa mu Rwanda bazira indwara zitandura

Mu gihe indwara zitandura zikomeje guhitana umubare munini w’abanyarwanda, INES-Ruhengeri yiyemeje guhuza abashakashatsi banyuranye, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo.

Ibiganiro binyuranye byatanzwe n'abayobozi muri gahunda z'ubuzima
Ibiganiro binyuranye byatanzwe n’abayobozi muri gahunda z’ubuzima

Dr Jules Ndayisaba, ukuriye gahunda yo kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) witabiriye iyo nama, avuga ko abapfa bazize indwara zitandura m’u Rwanda bagera kuri 46%by’abantu bapfa muri rusange.

Ni mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri,yateguwe na INES-Ruhengeri yiga uburyo hashakirwa hamwe umuti w’uburyo hahagarikwa ubukana bw’izo ndwara zikomeje kwica abantu.

Dr Ndayisaba agira ati“Indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu gihe muri iyi minsi zifite umuvuduko aho habura gato ngo m’uburemere bwo kwiyongera zirenge kuzandura, impamvu ni uko abantu batarazimenya cyane aho usanga izandura arizo zitambwaho, mu bantu bapfa, 46% muri bo bicwa n’indwara zitandura.”

Inama nyunguranabitekerezo yibanze ku biganiro byazamura ubuzima
Inama nyunguranabitekerezo yibanze ku biganiro byazamura ubuzima

Avuga ko higwa uburyo hakorwa ubukangurambaga, mu gufasha abaturage kwirinda izo ndara zigifatwa nkaho ari izabakire.

Ati “Izo ndwara zibasiye ibyiciro byose by’abantu, baba abo mu cyaro cyangwa abo mu mijyi, mu gihe hari abacyumva ko diyabete, kanseri, umutima, ari indwara z’abakire, ababa mu mujyi.

“Abo mu bihugu byateye imbere ariko siko biri, buri wese ashobora kuzirwara, ndetse hari raporo dufite zigaragaza ko zikomeje kwibasira abatuye ibyaro kurusha mu mijyi kubera imyumvire yo kuziririnda ikiri hasi.”

Iyo nama yitabiwe n'abashakashatsi banyuranye
Iyo nama yitabiwe n’abashakashatsi banyuranye

Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri, avuga ko uwo muvuduko w’ubwiyongere bw’izo ndwra, biri mu mpamvu INES yiyemeje guhuza abashakashatsi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima mu kugaragaza icyo kibazo no kugishakira umuti, hazigwa n’uburyo umuturage yakwegerwa akigishwa uko yazirinda no kuzikumira.

Ati “Indwara zitandura zikomeje kwica abantu uruhongohongo, abantu ntibigeze babiha umwanya, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko izo ndwara zikomeje kwica abantu kurusha indwara zandura, aho buri mwaka ku isi, miliyoni 41 z’abantu bicwa n’izo ndwara, ugasanga 80% z’abapfa nimwo bari, hari abicwa n’imitima,diabete,kanseri n’izindi.”

Inama nyunguranabitekerezo yakozwe mu biganiro
Inama nyunguranabitekerezo yakozwe mu biganiro

Avuga ko INES-Ruhengeri yafashe ingamba zo gutegura iyo nama mpuzamahanga ku nshuro ya mbere, hagamijwe kugaragaza uburemere bw’icyo kibazo no kugishakira umuti.

Ati “Twasanze ari igihe cyo gutekereza kuri izo ndwara zibasiye abaturage, dutumira abashakashatsi mu bihugu binyuranye kugira ngo twungurane ibitekerezo tubone ko icyo kibazo ari kinini kandi giteye inkeke, binadufashe gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi kugira ngo turwanye ingaruka zikomeje guterwa n’izo ndwara zitandura.”

Abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ndwara zitandura
Abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ndwara zitandura

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko bimwe mu bikomeje gutera indwara zitandura higanjemo inzoga isukari nyinshi itabi n’ibindi.

Ni inama yafunguwe tariki 28 Kanama 2018, itumirwamo abashakashatsi banyuranye baturutse mu bihugu, Uganda, Cameroon, Kenya, Iraq n’u Rwanda.

Ibindi bihugu biribi, u Butariyani n’u Budage nabyo byitabiriye iyo nama ariko biyikurikiranira byifashishije Iyakure(Online).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka