Rwamagana: Interineti yamwunguye ubumenyi bwo kwihangira umurimo

Icyeza Maria Goreti yihangiye umurimo wo gukora inigi, ibikomo n’amaherena mu masaro akuye ubumenyi kuri Interineti, none ubu uwo mwuga umwinjiriza asaga ibihumbi 200Frw ku kwezi.

Icyeza Maria Goreti yerekana inigi yaboshye yifashishije ubumenyi yakuye kuri Interineti
Icyeza Maria Goreti yerekana inigi yaboshye yifashishije ubumenyi yakuye kuri Interineti

Icyeza ni umukobwa uri kigero cy’imyaka 28 y’amavuko. Afite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubwubatsi yakuye muri kaminuza ya Gicari Polytecnic.

Avuga ko yakuze akunda kuboha cyane , ariko ngo ntiyigeze agira amahirwe yo kubona uko abyiga ngo azabashe kubibyaza umusaruro.

Ubwo yigaga ubwubatsi ngo yabifatanyaga no kwiga gukora inigi, ibikomo n’amaherena, abyigira ku mbuga zitandukanye za interineti zo ku ishuri, ndetse aranabimenya cyane.

Asoje amasomo y’ubwubatsi ngo ntiyigeze ajya gushaka akazi kuko yumvaga ubumenyi yakuye kuri interineti bwo kuboha ataburengaho ngo ajye gusaba akazi.

Ati “ Nta mwarimu nicaye imbere ngo anyigishe ahubwo nagiye kuri interineti nshakisha amafoto y’inigi ahanini ku Banyakenya kuko ni bo bazikunda cyane, ndabyiyigisha mbona ndabimenye mfatiraho.”

Icyeza Maria Goreti Esther avuga ko yinjiza amafaranga ibihumbi 200 buri kwezi akuyemo ibihembo by’abakozi n’ay’ ikiranguzo.

Avuga ko atajya gusaba akazi kuko abona n’abo biganye bamusaba kuza kumukorera.

Ubu yamaze gushinga ikigo yise “ Igire Fashion Design Ltd” ikorera mu Karere ka Rwamagana aho avuka.

Yemeza ko isoko afite ari rito kuko uretse gucururiza mu mamurikagurisha, car free zone, mu mahoteri ya Kayonza na Rwamagana, akodesha n’abageni imitako aba yarakoze bikamwinjiriza.

Ashakira ibikorwa bye isoko ryagutse , akabimenyekanisha yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Agira ati “ Urebye nta soko rihagije mfite, ni yo mpamvu ubu nkoresha Facebook, Instagram ndetse na Wattsapp noherereza abantu amafoto y’ibyo nkora kugira ngo mbone isoko ryagutse ku buryo byagera no hanze y’igihugu.”

Urunigi rwa macye ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 naho urwa menshi rukagura amafaranga ibihumbi 15, ukarugura wongereweho amaherena n’ibikomo.

Ubu akoresha abakozi 9 harimo 4 bahoraho bamufasha gukora akazi. Avuga ko afite intego ko mu myaka 5 iri imbere agomba kuba yabonye uruganda ruzatanga akazi kenshi ku rubyiruko.

Yemeza ko adaterwa ipfunwe no kwirirwa aboha kandi yarize kaminuza, kuko amafaranga abikuramo amutunze kandi agirira akamaro n’abandi benshi.

Anagira inama urubyiruko ruhugira kuri Interineti ruri mu bitabafitiye akamaro kubireka, ahubwo bakayoboka ibifite akamaro kuko ari byinshi kandi byabubaka babonera ubuntu kuri interineti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka