Uyu muryango uravuga ko wababajwe n’icyemezo cye gukumira abarokotse jenoside mu gutanga ibitekerezo ku irekurwa ry’abahamwe n’icyaha cya Jenoside batararangiza ibihano.
Ahubwo yahisemo gufungura abakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda igihe kitageze.
Theodor Meron ni we mucamanza mukuru mu rwego rw’Umumuryango w’Abibumbye rwasigariyeho inkiko ebyiri mpuzamahanga mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY).
Uru rwego rwashyizweho tariki 22 Ukuboza 2010 ariko rwatangiye gukora ku ruhande rw’u Rwanda mu 2012.
Mu nshingano z’uru rwego z’ibanze harimo gushakisha no gushyikiriza urukiko abakekwaho jenoside batarafatwa, gukurikirana uko ibihano byatanzwe bishyirwa mu bikorwa n’ibindi.
Muri uku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano, ni naho harimo kurekura bamwe mu bahamijwe ibyaha,igihe bamaze 2/3 by’ibihano bakatiwe, kandi bagaragaza ko bahindutse ku buryo nta kibazo bashobora kongera guteza mu muryango.
Kuri iyi ngingo umuryango Ibuka uvuga ko uhangayikishijwe n’uburyo umucamanza Theor Meron uyobora uru rwego akaba ari nawe ufata umwanzuro wa nyuma ku irekurwa ryabo, abikora atemeye ko Ibuka n’abarokotse Jenoside muri rusange babitangaho ibitekerezo.
Jean Pierre Dusingizemungu uyobora Ibuka, avuga ko bisa n’aho umucamanza Theodor Meron atarengera inyungu z’abarokotse jenoside,ko ahubwo arengera iz’abayigizemo uruhare.
Agira ati “Umucamanza Theodor Meron niba atitaye ku nyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi,bigaragara ko icyo ashyize imbere ari inyungu z’abayikoze.
“Tukaba twumva rero icyo twamuvugaho twebwe nk’abari mu muryango Ibuka, ari uko mu by’ukuri abangamira ubutabera aho kugira ngo aharanire ko ubutabera bwatezwa imbere.”
Yabitangarije mu kiganiro ubuyobozi bwa IBUKA bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2018.
Ibuka kandi ivuga ko abenshi mu bagiye barukurwa n’umucamanza Theodor Meron, bageze hanze bagakomeza kugaragaraho imyitwarire mibi harimo no gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gusaba ko uburyo aba bantu barekurwa bwasubirwamo bakajya barekurwa bahawe amabwiriza ko nihagira uwongera kugaragaraho imyitwarire mubi azongera agafungwa akarangiza igihano yari yarakatiwe, J Damascene Ndabirora, umunyamategeko muri IBuka avuga ko Umucamanza Meron yasubije ko ari icyemezo cyafatwa n’abacamanza 20, hakibazwa icyabuze ngo bikorwe kandi ariwe ubayobora.
Ati “Ibyo twasabaga byo gushyiraho amabwiriza mbere yo kurekura abo bantu, ibarurwa yasubije (Theodor Meron) yaravuze ngo ibyo kugirango byemerwe byakwemezwa n’abacamanza 20 b’uru rwego.
“Twebwe rero tukibaza ese ko abacamanza 20 ko bahari kandi bahari kugirango bakore ako kazi,ibyo byakabaye urwitwazo.”
Kugeza ubu abantu icumi barimo Ferdinand Nahimana, Padiri Emmanuel Rukundo, Col Alphonse Nteziryayo, Dr Gerard Ntakirutimana, Captain Innocent Sagahutu, Paul Nsengimana, Omar Serushago, Col Tharcisse Muvunyi, Juvenal Rugambarara na Michel Bagaragaza.
Naho abasabye gufungurwa bo ni batatu ari bo Ngeze Hassan, Ntawukuriryayo Dominique na Col Simba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|