Kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports ikina umukino wafashwe nk’uw’amateka ku mupira w’amaguru wo mu Rwanda.
Ni umukino Rayon Sports iramutse iwutsinze yagera mu mikino ya 1/4 muri CAF Confederation Cup, ikintu cyaba kibaye bwa mbere ku ikipe yo mu Rwanda yaba isohotse mu matsinda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Rwatubyaye Abdul wagizwe kapiteni kuri uyu mukino yahaye icyizere abafana ba Rayon Sports, ko abakinnyi biteguye bihagije guha ibyishimo abakunzi babo.

"Ni umukino w’amateka ku ruhande rw’abakinnyi, abafana ndetse n’igihugu, tuwiteguye mu buryo bukomeye, amanota y’ejo ni ingenzi kandi ntiduteze kuyatakaza"
Rwatubyaye Abdul yatangaje kandi ko afitiye icyizere Donkor Kuka Prosper, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana, mu gihe umutoza yamugirira icyizere cyo kubanza mu kibuga.

Ku ruhande rwa Yanga, bati ntidutewe impungenge no kuba tudafite abakinnyi batanu babanzamo
Umutoza w’ikipe ya Yanga, Mwinyi yatangaje ko ikipe ye ititeguye kuregeza muri uyu mukino, n’ubwo hari abakinnyi batanu basanzwe babanzamo badahari.
"Ikipe yacu ubu turasa nk’abari kwiyubaka kuko turi gutangira Shampiona, hari abakinnyi nka batanu badahari, intego yacu kuri uyu mukino ni ukudufasha gushyira abakinnyi ku rwego rwo hejuru"
"Rayon Sports twarayibonye mu mukino ubanza, uko bakinnye na Gor Mahia ndetse no muri Algeria, twabonye ari ikipe nziza cyane, gusa ntibizatubuza ko abakinnyi bacu basigaye bagomba kwerekana ko nabo bakomeye"
Iyi kipe ya Yanga izakina idafite bamwe mu bakinnyi b’ingenzi barimo kapiteni wayo Djuma Abdul wavunitse , myugariro Saidi Makabu wapfushije umubyeyi mu mpera z’iki cyumweru, Mwinyi Abdul urwaje umubyeyi, Pappy Kabamba Tshishimbi ndetse na Thabani Kamusoko kubera uburwayi.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, bazakina badafite umunyezamu Ndayisenga Kassim, Mukunzi Yannick na Christ Mbondi, Manzi Thierry ndetse na Niyonzima Olivier Sefu bafite amakarita abiri y’umuhondo.
Yanga yahise ikora imyitozo ya nyuma



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|