Alyn Sano ngo arembejwe n’abazungu bamutereta
Umwe mu bahanzi bari kubaka izina muri muzika nyarwanda, Alyn Sano, avuga ko akunda guteretwa cyane n’abazungu akenshi bashaka ko aryamana nabo.

Ibi ngo biterwa n’uko injyana yihebeye ya Jazz na Blues zikundwa cyane n’abazungu. Ubusanzwe akunda kubacurangira mu kazi afatanya n’ubuhanzi ariko ngo iyo bamaze kuryoherwa batangira kumwegera bamusaba kuryamana nabo.
Agira ati “Biba bigoye kubyumva kuko uko ucurangiye abantu nk’abazungu musoza baryohewe ntibagarukire aho kuko baba bashaka ko muryamana.”
Alyn ngo atangazwa n’uko nta Banyarwanda bajya bamugaragariza bene iyo myitwarire. Agakeka ko kuba abazungu babikora ari uko akunda kubaririmbira mu njyana bakunda no mu ndimi biyumvamo.

Alyn Sano uzwi mu ndirimbo “Naremewe wowe”, avuga ko yafashe umwanzuro kubwiriza ijambo ry’Imana abamusaba kuryamana na we.
Ati “Abazungu bansaba ko turyamana namaze kubabonera ikibashobora mbabwira ko ntashobora kubabaza Imana yanjye kandi ko ntashobora gucumura kandi ari yo yangize uwo ndiwe, kandi nabonye babyubahiriza.”
Uyu mukobwa Alyn Sano uheruka no kwemeza Yvonne Chakachaka wakoreye igitaramo mu Rwanda mu minsi ishize, yamaze gushyira indirimbo hanze yise “Rwiyoborere”.
Avuga ko yayishyize hanze ashaka kwigisha abakundana ko bakwiye kureka ijwi ry’urukundo rikabayobora aho kubishyiramo imbaraga n’umugaga udakwiye.
Ohereza igitekerezo
|
umva mumureke afite icyo ashaka kugeraho
Ngo ababazwa nuko abanyarwanda batamutereta ngo bamusabe kumujyana mu gitanda.Ejobundi niduhura ntabwo uzamvamo ahubwo.
ubwo rero ashaka kutubwira ko batamusabayangura!!! najyane imali ye
Nyumvira pe ngo abazungu baramutereta yarangiza akaza gutanga inkuru ubu koko aha niho bari kugushakira hit,
Wa muhanzikazi we wakoze indirimbo ukava mu matiku y’urukundo
ubwo uraje nawe urasha kuvugwa ? nawe ubwo uraje
uraje ubwo nawe ukeneye ko bakuvuga sasa? uraje di
Ubwo koko uba uvuze iki?
Inkuru nizibura ujye uceceka aho kuvuga amahomvo.
Nta soni?
wafashe umwanzuro mwiza wamukobwawe.(Alyn sano)