Ni amasezerano yasinywe kuri iki cyumweru hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera, Sosiyete ya Safe Gas ndetse n’akarere ka Bugesera.
Ibi bije nyuma y’aho amafaranga agenerwa amakipe y’uturere yagabanutse, ikipe ya Bugesera ikaba yarahise itangira gushaka abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, yatangaje ko igihe kigeze ngo abakunzi ba Bugesera ndetse n’abafatanyabikorwa bagire uruhare mu iterambere ry’ikipe.
Uyu munsi dusinye amasezerano na Safe Gas ariko turi kuganira n’ibindi bigo, ku buryo mu minsi ya vuba dushobora gusinyana n’ibindi bigo.
Yagize ati "Turi muri gahunda yo kugabanya amafaranga yatangwaga na Leta, tukongera amafaranga ava muri ba nyir’ikipe aribo baturage."
Uko buri muturage azajya agura ibiro runaka bya Safe Gas, ni inkunga izajya iba itewe ikipe ya Bugesera Fc, hakazashyirwaho n’umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa umunsi ku wundi.
Umuyobozi wa Safe Gas Liban Mugabo, yashimiye akarere ka Bugesera kabahaye ayo mahirwe yo kuza kuhakorera,
"Kuri twe twumva twaratinze, tukaba twaribazaga impamvu abantu bataba abafatanyabikorwa muri Siporo".
" Buri kilo cya Gaz kizajya kigurishwa muri Bugesera, amafaranga 60 azajya ahabwa ikipe ya Bugesera, dufite icyizere ko bizagerwaho, by’umwihariko ni n’ishema nka Kompanyi nyarwanda kuba tugiye gufatanya na Bugesera Fc."
Ni amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 5, akaba afite agaciro ka Milioni 180, aho ikipe ya Bugesera izajya ihabwa Milioni 3 Frws buri kwezi.
Nk’uko amasezerano abivuga, aya mafaranga ahabwa Bugesera Fc ashobora kwiyongera bitewe n’uburyo abatuye akarere ka Bugesera bazajya bakoresha Safe Gas.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Habeho ubukangurambaga ku ikoreshwa rya gaz,kuko n’ubundi amakara arahenda tudasize kwangiza amashyamba. Ariko iriya kipe nayo igire intego ifatika abafana turusheho kuba motivés. Mu karere hari indi kipe itwara ingengo y’imali kandi ihora inyuma; yasimbuzwa volleyball cyangwa basketball dufitemo abasore n’inkumi bakinira neza ayandi makipe muri championnat. Twakwigira kuri Kirehe. Gusa, congz for the deal.