U Rwanda ruzaba diyama ya Afurika - Umukuru w’Ingabo z’Amerika

Ashingiye ku mateka y’urwango Abanyarwanda baciyemo ariko bakaza kwiyunga, umwe mu bayobozi b’Ingabo z’Amerika yahanuriye u Rwanda ko ruzagira agaciro k’intangarugero.

Abasirikare n'Abapolisi baturuka mu bihugu bibungabunga amahoro muri Santre Afurika, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abasirikare n’Abapolisi baturuka mu bihugu bibungabunga amahoro muri Santre Afurika, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane w’Afurika, Brig Gen Lapthe C Flora

Umuyobozi wungirije w'Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane w'Afurika, Brig Gen Lapthe C Flora
Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane w’Afurika, Brig Gen Lapthe C Flora

, yabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Brig Gen Lapthe yari kumwe n’ingabo zituruka mu bihugu byohereje abajya mu butumwa bw’amahoro muri Santre Afurika, zirimo gukorera imyitozo yiswe “Shared Accords” mu Rwanda”.

Avuga ko Abanyarwanda baciye mu mateka ateye agahinda kubera politiki ishingiye ku ivangura no kwanganisha abenegihugu, ariko yareba aho u Rwanda rugeze mu bwiyunge n’iterambere akavuga ko ruzatanga isomo ku mahanga.

Agira ati ”Ikintu gikomeye cyavuye muri ako kababaro isi yakwigira ku Banyarwanda, ni intwaro yo kubabarira ndetse no gutera intambwe yo kongera kubaka igihugu.

“Isi yagakwiriye kuza hano kwiga, ntekereza ko mu gihe kitari kera cyane u Rwanda ruzahinduka diyama y’Afurika, ruzamera nk’imirasire y’izuba izamurikira uyu mugabane wose”.

Umuyobozi wungirije w'Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane w'Afurika, Brig Gen Lapthe C Flora
Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera ku mugabane w’Afurika, Brig Gen Lapthe C Flora

Brig Gen Lapthe avuga ko we na bagenzi be bakuye mu Rwanda isomo ry’ingaruka ziterwa no kudakora ibikwiriye nk’abanshinzwe umutekano.

Mugenzi we uyobora abari mu myitozo, umunya-Botswana Brigadier Simon Barwabatsile akomeza asobanura ko mu myitozo bakorera i Gako mu Bugesera, buri gihugu gifite isomo gitanga.

Ati ”Ubunararibonye ibihugu byazanye bunyereka ko buri wese akeneye undi hatitawe ku gukomera kw’igihugu runaka, na none uruhare rwa buri muntu mu kubungabunga amahoro yaba umusirikare cyangwa umusivili rurakenewe cyane.”

Basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside
Basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside

Abasirikare n’abapolisi barimo gukorera imyitozo mu Rwanda baturuka mu bihugu bya Botswana, Gabon, u Budage, Malawi, Morocco, u Buholandi, Congo Brazzaville, u Rwanda, Senegal na Zambia.

Iyi myitozo yateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuvuga ko abanyarwanda biyunze,tugomba kubyitondera.Reports za RGB na Commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge,zijya zerekana ko amoko yiyunze ku kigero kirenga 85%.Tujye twibuka ko ku butegetsi bwa Habyarimana,nabwo baririmbaga "Ubumwe n’Amahoro" kuva 1973 kugeza 1994.Byaje kubyara Genocide.Byerekana ko babeshyaga kubera ibyo tumenyereye byo "gutekinika" kubera impamvu za Politike.Ikintu cyonyine kizazana ubumwe n’amahoro ku isi,ni Ubwami bw’imana gusa,igihe Yesu azaba ariwe utegeka isi yose ari igihugu kimwe gituwe n’abantu bakundana.Ku munsi w’imperuka,imana izabanza irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza.Niko bible ivuga.

Gataza Emile yanditse ku itariki ya: 24-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka