Nyagatare: Batunguwe no kubyuka babona ihema ry’uwakambitse imbere y’akarere

Abatuye Akarere ka Nyagatare batunguwe no kubona umuntu batazi yaraye akambitse imbere y’ibiro by’akarere, bahita bahuruza abashinzwe umutekano bazwi nka DASSO.

Babyutse basanga moto hanze y'ibiro by'Akarere ka Nyagatare
Babyutse basanga moto hanze y’ibiro by’Akarere ka Nyagatare

Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatanu tariki 17 Kanama 2018, ubwo ku mugoroba uwo muntu yaje kuri moto ashaka gukambika mu biro by’Akarere ka Nyagatare.

Umwe mu bashinzwe umutekano ku karere ka Nyagatare yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo ufite imisatsi miremire (Dreads) yabagezeho ahagana ku mugoroba butangiye kwira.

Uwo DASSO yemeza ko yashatse kwijiza moto ye mu mbuga y’ibiro by’akarere akanahashinga ihema baramuhakanira ahitamo kurishinga mu marembo y’ako.

Ati “Yangezeho nka saa moya, ashaka kwinjira ndamuhakanira niko kujya kuyishinga hariya natwe twiyemeza kumurindira umutekano we n’uwa moto ye kuko yambwiye ko ari mukerarugendo.”

Byaje kumenyekana ko uwo mucumbitsi ari umunyarwenya w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya Gashayija Patrick ariko bakunze kwita Ziiro The Hero, wiyemeje kuzenguruka igihugu cyose ari kuri moto.

Ngo yahaje abwira uwo mu DASSO ko ahacumbitse by’agateganyo kuko wikendi yari igeze, kugira ngo ku wa Mbere tariki 20 Kanama ku munsi w’akazi abone uko ajya mu buyobozi kwimenyekanisha.

Aho ni ho yakambitse n'ihema rye
Aho ni ho yakambitse n’ihema rye

Nyamara ahagana saa sita z’amanywa, DASSO yatumwe kumureba ngo avugane n’ubuyobozi bw’akarere aramubura ndetse yongeraho ko atazi igihe yagendeye amuheruka ataha mu ijoro.

Baguma Dominique umukozi w’akarere ka Nyagatare ufite ubukerarugendo mu nshingano avuga ko nawe amakuru yayahawe na DASSO ariko atarabonana nawe atamuzi n’uburyo atuye mu marembo y’akarere.

Ati “Nanjye nabonye ihema na moto bambwira ko ari mukerarurgendo, simuzi year yirabura. DASSO nibo bazi amakuru ye rwose.”

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko yamenye ko yageze kuri Polisi sitasiyo ya Nyagatare ariko nta kindi azi kirenze ibyo.

Abantu bahacaga baratangaraga kuko batabimenyereye muri aka karere
Abantu bahacaga baratangaraga kuko batabimenyereye muri aka karere

Gusa yemeza ko kuba yarakambitse mu marembo y’akarere byo ngo ntacyo bitwaye kuko yenda ariho yizeye umutekano kandi azakomeza kuwucungirwa.

Gashayija yatangiye kuzenguruka igihugu ari kuri moto mu ntangiriro za 2018, nyuma y’uko no muri 2017 naho yari yakizengurutse ari ku igare.

Mu rugendo rwe yazengurutse ku igare mu mirenge yose y’igihugu uko ari 416 akaba ari nabyo ashaka gusubiramo.

Uyu musore w’imyaka 29, yatangiye yishakamo amafaranga yo gukora urugendo rwa mbere yakoze ku igare.

Byaje kumenyekana ko uwo muntu ari uwitwa Gashayija, umusore w'imyaka 29 wiyemeje kuzenguruka igihugu kuri moto
Byaje kumenyekana ko uwo muntu ari uwitwa Gashayija, umusore w’imyaka 29 wiyemeje kuzenguruka igihugu kuri moto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ark ntukaburane ibintu bitaribyo ntabwo uko umuntu aje ark wamucumbikira ngo nuko ari kubuyobozi! ubwose urumva ubusobanuro yatanze buhuye nyakuri numugambi we wo kuzenguruka igihugu ? iyo abisobanura uko biri haricyo barikumugoraho ? ahubwo abantu tuge tumenya kwisobanura

[email protected] yanditse ku itariki ya: 23-08-2018  →  Musubize

uyu mugabo namubonye ibyumba kuri station ya essence atubwirako avuye mubirunga

twagirimana Theo fils yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

Abantu bakwiye kwigishwa ahantu hambere umuntu aba yizeye umutekano ni kubuyobozi singombwa ko ibiro biba bifunguye kuko hari abashinzwe kuharinda none hariya ikigaragara nuko batabizi baramusohora! !ngo baramucungira umutekano hanze! !yikigo kandi ngo ntibamenye igihe yagendeye ubwo se iyo agira icyo aba abo bazi ko barikumubazwa!!abantu bagomba kumenya ko umunyarwanda wese arara,aho yizeye umutekano akarere nkabaturage si aka Dasso Polisi izabigishe iyo ajyayo bo bari guhita bamwakira "njye narabikoze kenshi kuli polisi Nyagatare, kabarondo ni modoka nkayihasiga,kuko ntabaga,nizeye umutekano ahandi Kiramuruzi ndibuka abari kukazi nijoro bahamagaye,Afande arabasubiza ngo mwe mwumvaga,yayiraza he niba ali umushyitsi polisi ko ali cyo imaze, uriya rero yakoze ibyo yagombaga gukora ahubwo abo bigishwe ibyo batazi gucunga umutekano wu muntu nibye,

gakuba yanditse ku itariki ya: 22-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka